Inkunga Dufashe kubaka BADRAMA TV Intego: $1,000,000
Byihuta
Rwanda Kinya

Akajagari mu Miyoborere ya FPR Inkotanyi niyo Ntandaro y'Igihombo ku Bashoramari Benshi

Iyi nkuru isesengura niba ibikorwa by’ubwicanyi, kwimura abaturage ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bishinjwa ingabo z’u Rwanda n’imitwe bafatanyije muri RDC byujuje ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga kugira ngo byitwe jenoside, ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Birahari mu

Kinyarwanda English French
1 Uburyo bwo kureba 1

Iyo inzego za Leta zirangwa n'ubuswa (kutagira ubushobozi cyangwa ubunyamwuga) n'akajagari (kubura gahunda n'imiyoborere ihamye), bishobora kugira ingaruka nyinshi ku gihugu no ku baturage. Ibi bigira ingaruka zikomeye zirimo gutuma akazi gakorwa nabi mu nzego za Leta, guteza igihombo kuri Leta n'abaturage, kwiyongera kwa ruswa, kudindira kw'iterambere, kuyoboza abaturage igitugu, guteza ubusumbane n'akarengane, n'ibindi.

Kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi no gushyiraho Guverinoma yayo ya mbere yarahiye ku wa 19 Nyakanga 1994, imikorere y'inzego za Leta yakomeje kuba kimwe mu bibazo bikunze kuvugwaho n'abasesenguzi ba politiki. Bamwe muri bo bavuga ko inzego za Leta zagiye zigaragaza ibimenyetso by'ubuswa mu micungire y'inshingano, akajagari mu ifatwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo, ndetse n'ikimenyane mu itangwa ry'inshingano n'amahirwe.

Mu myaka ya mbere y'ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, hari ababonaga ibyo bibazo nk'ingaruka z'ihinduka rikomeye igihugu cyari kivuyemo, bakemeza ko kubura ubunararibonye mu buyobozi bushya bishobora kuba byaragize uruhare muri iyo mikorere. Hari icyizere ko uko inzego za Leta zari kugenda zikura kandi zikubaka ubushobozi, ayo makosa yari kugenda akosorwa.

Nyamara, nk'uko bamwe mu basesenguzi babibona, aho kugabanuka, ibyo bibazo byakomeje kugaragara mu nzego zitandukanye za Leta. Bavuga ko akajagari mu miyoborere, kutanoza igenamigambi, kudahuza ibikorwa hagati y'inzego ndetse no kudashyira imbere ihame ryo kubazwa inshingano byagiye bihinduka ibintu bisanzwe, kugeza aho bamwe bavuga ko byabaye umuco mu mikorere y'ibigo bya Leta. Ibi byose byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y'abaturage no ku iterambere rirambye.

Uyu munsi, Abanyarwanda benshi barimo kuvugishwa n'icyemezo nimero 003/2018 cya Leta y'u Rwanda cyafashwe binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (Rwanda Food and Drugs Authority – Rwanda FDA), cyo gufunga inganda zitandukanye zakoraga inzoga mu Rwanda.

Mu nganda zafunzwe harimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, SKY Drop Industries Ltd, African Buffalo Ltd, Rugali Agro-Processing Ltd n'izindi. Ikindi kandi, hari n'abantu bengaga inzoga ku giti cyabo, nk'ababaga bejeje amasaka cyangwa bafite urutoki bakiyengera inzoga nk'uko bisanzwe mu muco nyarwanda. Abo bose na bo barafungiwe.

Ni muri urwo rwego ku wa 2 Kanama, Ishami rishinzwe Iperereza ry'Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ryatangaje ko abantu 50, barimo n'abanyenganda, bamaze gufungwa bakurikiranyweho kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, aho bamwe bakoraga ibinyuranyije n'ibyo baherewe uburenganzira.

Na none, mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, hatangajwe ko abantu 50 bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi 100 bahumye burundu kubera ingaruka zazo mu mezi atandatu ya mbere ya 2026. Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko mu bitaro bitandukanye hakiriwe abarwayi 500 bivuza uburwayi bufitanye isano n'inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi ni bimwe mu bihamya bifatika byerekana ubuswa, akajagari n'ikimenyane bivugwa ko biboneka mu mitegekere y'ubutegetsi bwa Paul Kagame, kuko iki kigo cya Rwanda FDA cyagiye gitanga uburenganzira ku nganda zitandukanye hadakozwe isuzuma rikwiriye kuri ibyo binyobwa mbere y'uko bishyirwa ku isoko. Ikindi giteye impungenge ni uko iki kigo kitakomeje gukurikirana ubuziranenge bw'ibyo izo nganda zakoraga igihe kinini, niba barabikurikiranaga habaye ikibazo cya ruswa byatumye bakomeza inzoga zagiye zica abantu mubihe bitandukanye. Umusesenguzi twaganiriye we yagize ati:” Ntibyumvikana ukuntu inganda zirenga umunani zahagarikirwa icyarimwe. Bigaragara ko ikibazo cyafashe indi ntera mugutwara ubuzima bw’abanyarwanda biturutse kuri izo nzoga, bishoboka kandi ko imibare yabahitwanwe nibyo binyobwa ishobora kuba iri hejuru bikagirwa ibanga.”

Aha hagaragara ikibazo gikomeye cy'imikorere n'ihuzabikorwa hagati y'inzego za Leta. Dr. Nsanzimana yagaragaje ko, hashingiwe ku bipimo byakozwe na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE), isesengura ry'ibi binyobwa ryasanze byinshi bifite urugero rwa alcool (alcohol by volume – ABV) ruri hagati ya 40% na 90%. Niba koko ari ko bimeze, ibyo bipimo byaba biteye impungenge ku buzima bw'ababinywa. Ibi bituma hibazwa uburyo urundi rwego rwa Leta rwashoboraga gutanga uburenganzira bwo gukwirakwiza cyangwa gucuruza ibinyobwa bifite ibipimo nk'ibyo, mu gihe byaba bishobora guteza ingaruka ku buzima rusange.

Hari abavuga ko bishobora kuba byaratewe no guterwa ubwoba cyangwa ikimenyane, kubera ko inganda nyinshi zivugwa ko zifitanye isano n'abantu bakomeye mu butegetsi bwa FPR Inkotanyi, bigatuma zitabuzwa gukora n'ubwo hari abakekaga ko ibyo zikora bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'ababinywa.

Ikindi, abantu benshi bakomeje kunenga ibyo binyobwa ndetse n’itangazamakuru bagaragaza impungenge ku ngaruka zabyo ku buzima bw'Abanyarwanda n'abandi babinywa, ariko Rwanda FDA ntiyigeze ibiha agaciro nk'uko babivuga. Izi nganda zimaze imyaka myinshi zikora, ku buryo bamwe bavuga ko imibare yatanzwe na Minisitiri Nsanzimana ari agatonyanga mu nyanja, kandi ko ibyo binyobwa bishobora kuba byaratwaye ubuzima bw'abatari bake.

Mu rwego rw'ubukungu, uku gukorera mu kajagari no gufata ibyemezo bivugwaho ubuswa ni ikintu gishobora gusubiza inyuma abantu bari bafite ubucuruzi n'imirimo ishingiye kuri ibyo bikorwa byakoraga ibi binyobwa, ku buryo benshi bavuga ko bagiye kugirwaho ingaruka zikomeye n'iki cyemezo. Iyo inzego za RWANDA – FDA Zikora akazi kazo muburyo bw’ubunyamwuga ntabwo ibi bibazo bizagira ingaruka k’ubuzima n’ubukungu by’abanyarwanda byari gufata iyi ntera igeze aha.

Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwubaka imikorere yabwo ku kajagari, ubuswa n'ikimenyane ntibushobora kuramba. Imyanya itangwa hashingiwe ku kimenyane aho gushingira ku bushobozi ituma inzego za Leta zigenda zitakaza umusaruro, ruswa ikiyongera, ndetse abaturage bagatakaza icyizere mu buyobozi.

Ubuzima bushaririye Abanyarwanda muri rusange babayeho bugaragaza umusaruro bamwe bavuga ko ukomoka muri politiki ya Paul Kagame idasobanutse igendera ku gitugu. Abanyarwanda babona ko igihugu kigenda gihura n'ibibazo by'ubukungu bikomeye, imiyoborere mibi n'umutekano muke mu ngeri zose. Mu gihe ibi bibazo bidakemuwe binyuze mu kubaka inzego zikurikiza amategeko, zibazwa inshingano kandi zigashyira imbere ubushobozi n'inyungu rusange, bishobora guteza umwuka mubi wa politiki no kudindiza iterambere ry'u Rwanda.

Insanganyamatsiko

FPR Inkotanyi Paul Kagame Rwanda FDA RIB Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE Sabin Nsanzimana inganda z’inzoga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bashoramari mu Rwanda igihombo ku bashoramari imiyoborere mu Rwanda akajagari mu nzego za Leta ruswa ikimenyane ubuzima rusange ubukungu bw’u Rwanda Ingufu Gin Ltd NBG Ltd SKY Drop Industries Ltd African Buffalo Ltd Rugali Agro-Processing Ltd

Ibindi biva kuri Rwanda