Ikibazo cy’abacanshuro muri DRC: Leta ya Kigali na AFC/M23 bashinjwa gukoresha abo muri Ukraine
Mu gihe hitezwe ko u Rwanda ruvana abasirikare barwo mu burasirazuba bwa DRCongo, ibinyamakuru bikorera mu Rwanda bikomeje kugaruka ku kibazo cy’abacanshuro. Inkuru irasesengura ibirego bivuga ko abarwanyi baturuka muri Ukraine baba bari ku ruhande rwa RDF-AFC/M23.
Mu gihe hitezwe ko u Rwanda ruvana abasirikare barwo mu burasirazuba bwa DRCongo, aho bari mu ntambara mu buryo bunyuranije n’amategeko mpuzamahanga, ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu kwaha kwa leta ya Kagame bikomeje kuvuga ku kibazo cy’abacanshuro. Akenshi iri tangazamakuru rya Kigali rishinja Leta ya DRCongo ko ikorana n’abacanshuro hamwe n’imitwe y’itwaje intwaro nka FDRL mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyi mizindaro y’ubutegetsi bwa Kigali, imaze igihe ibivuga noneho aho raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yanyuma yasohotse muri uku kwezi kwa Nyakanga, ivuga ku kibazo cy’intambara ibera muri DRCongo, ibi binyamakuru byakajije umurego.
Intego yabo ni uguharabika abafatanyabikorwa bakorana na Leta ya Kinshasa, ariko muri iri harabika bikoma cyane Leta y’Uburundi mu buryo budasanzwe.
Ibi ni ibintu byumvikana kubera ko kuva aho ingabo z’u Burundi zohererejwe kurwana kuruhande rw’ingabo za DRCongo, habaye impinduka zikomeye. Ibi byatumye ingabo za RDF-AFC/M23 zitongera gufata utundi duce n’imigi itandukanye. Ahubwo inyeshyamba AFC/M23 ziri kumwe n’abasirikare b’u Rwanda batangiye gukubitwa inshuro no kwakwa uduce twinshi bari barigaruriye mu ntara za Kivu zombi.
Ibi byazamuye umujinya w’umuranduranzuzi wa Leta y’u Rwanda ikomeje kwikoma igihugu cy’u Burundi n’ingabo zacyo babarega gukora jenocide y’abatutsi bo muri DRCongo cyane mu gace ka Minembwe.
Mu nkuru zikomejwe gutangazwa n’iyi mizindaro ya Kigali, baratunga agatoki kandi ikigo Quantum Global Consulting, cyandikishije ishami rishya muri RDC mu mazina ya “Quantum Global Consulting Africa” bakavuga ko byakozwe mu ibanga rikomeye kandi mu buryo butemewe.
K’urundi ruhande, iki kibazo cy’abacanshuru gikomeje kugarukwaho n’ibihugu bitandukanye. Umwe mu bategetsi bakomeye ku isi kandi batinyitse Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergueï Lavrov, ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Burundi taliki ya 10 Nyakanga yabajijwe ku kibazo cy’umutekano wa DRCongo. Mu bisobanuro yatanze, yahishuye ko hari abacanshuro bava mu gihugu cya Ukraine bari kurwana kuruhande rwa RDF-AFC/M23.
Aha buri wese ahita yumva ko Kagame na leta ye aribo bazana aba barwanyi bo muri Ukraine mu kubafasha muri iyi ntambara, kubera ko aribo bashinze uyu mutwe wa AFC/M23.
Bigaragara ko uburyo leta ya Kagame ikoramo cg ikoresha abayikorera, harimo ubuswa bwinshi cyane. Ese ninde uha uburenganzira leta ya Kigali kumva ko ibihugu byo mu karere bigomba gukora buri kintu cyose nkuko bo babishaka? Haba leta ya Kigali cg ibi binyamakuru bagomba guhagarika imvugo zigaragaza ubuswa, kuko bagomba kumenya ko buri gihugu gifite uburenganzira mu gufata ibyemezo kubibera mu gihugu cyabo Kagame atabigizemo uruhare.
Ibi binyamakuru byandika ibyo bategetswe n’iperereza rya gisirikare kuko ariryo ryabishinze bimwe muri byo. Ndetse ribaha inkunga y’amafaranga uhereye ku Igihe.com, The New Times, Kigali Today n’ibindi.
Kagame na politike ye y’ikinyoma byaramenyekanye.
Kagame na Leta ye nibumve ko ibyo kwigira bajeye mu karere byarangiye. Ibyo gukora politike y’ikinyoma babeshya mu bihugu by’ibihangage cg muri Communaute Internationale bikemerwa, ubu byararangiye kubera ko ikinyoma cyabo gishingiye ku mvugo “genocide” cyarangije kujya kukarubanda.
Imvugo z’uko aba bacanshuro bari kwegera imipaka y’u Rwanda ngo bafashe FDRL gutera, ni ikinyoma gishaje kuburyo nabo bagombye guhagarika izi mvugo kuko nta muntu n’umwe ushobora kugwa mu mutego wabo ngo yongere kubyemera nkuko byari bimeze mu myaka 32 ishize.
Tumenyereye ko ibintu byinshi mu Rwanda birimo icyo bita itekinika. Ni muri urwo rwego usanga iri tangazamakuru rya Kigali rikora inkuru zivuga ku ma raporo aba yasohotse arebana n’u Rwanda, ugasanga baragoreka amaraporo y’ibyo yavuze kugira ngo abanyarwanda badashobora kuyasoma ubwabo ntibasobanukirwe ikigenderewe.
Igitangaje Kagame na leta ye biyibagiza nkana ko DRCongo ifite uburenganzira bwo kurengera ubusugire bw’imipaka yabwo, bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose. Ikindi, leta ya Felix Tshisekedi nta nshingano ifite yo gufata ibyemezo ari uko ibyemeranijweho na Kagame nkuko byahoze mu gihe Joseph Kabila Kabange yayoboraga.
Ikigaragara ni uko ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame igihe cyose nibwo gashozantambara mu bibazo biri muri DRCongo no mu karere. Ariko buri gihe u Rwanda rugatanguranwa imbere rwigira inzirakarengane.
Ikirimo gukorwa na leta ya Kagame, ni ugushaka uburyo bwose bushoboka ngo itinze intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa DRCongo kuko atiteguye kuyihagarika. Ikindi ashaka kurangaza ibihugu bitandukanye bikurikiranira hafi iby’iki kibazo kugeza ubwo Kagame azakuraho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Gutegura ibitekerezo…
Ibitekerezo by'abasomyi
Jya mu kiganiro