Byihuta
Byihuta Rwanda Kinya

Ubutegetsi bw'Umuryango Bwasimbuye Itegeko Nshinga.

1 Uburyo bwo kureba 1

Buri mwaka, mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko i Kigali habera igikorwa cyagaragaye nk'igisanzwe, ariko iyo ugisesenguye neza usanga kibyutsa ibibazo bikomeye ku buryo ubutegetsi bwubakitse mu Rwanda. Iyo ngoro yagenewe gutangirwamo amategeko no kuganirirwamo ibibazo bireba igihugu iba yuzuye abayobozi bakomeye kurusha abandi. Abacamanza b'Inkiko Nkuru, abayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko, abagize Guverinoma, abasirikare bakuru n'abandi bayobozi bose abari mu nshingano n’abacyuye igihe.

Ariko igitangaje si uko bahateranira. Igitangaje ni uko bose kubutumire bwa Jeannette Kagame, umugore wa Perezida wa Repubulika, uhagurukira kuri podiyumu y'Inteko Ishinga Amategeko nk'aho ari umwe mu bayobozi bafite ububasha butangwa n'Itegeko Nshinga.

Iki gikorwa gisobanurirwa Abanyarwanda nk'umunsi mukuru wa Unity Club, umuryango uyobowe na Jeannette Kagame uvuga ko ugamije kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge. Nyamara iyo urebye kure y'ibivugwa mu matangazo no mu binyamakuru bya Leta, usanga hari ikibazo gikomeye cyerekeye imikorere y'inzego z'igihugu.

Inteko Ishinga Amategeko si inzu y'imiryango yigenga cyangwa ibikorwa by'abikorera. Ni urwego rwashyizweho n'Itegeko Nshinga kugira ngo ruhagararire abaturage kandi rukore inshingano zarwo mu bwigenge. Podiyumu yayo n'icyumba cyayo cy'inama bifite amategeko abigenga, agaragaza neza abemerewe kuhafatira ijambo. Muri abo harimo Abadepite n'Abasenateri, Minisitiri w'Intebe, Abaminisitiri bageza ku Nteko politiki za Guverinoma cyangwa abayobozi b'ibihugu by'amahanga batumiwe mu buryo bwubahiriza amategeko n'amasezerano mpuzamahanga.

Mu mategeko y'u Rwanda, kuba Umufasha wa Perezida si umwanya wa Leta. Ni izina ry'icyubahiro gusa ridatanga ububasha bwo gutegeka urwego na rumwe rwa Leta. Jeannette Kagame nta nshingano zishingiye ku Itegeko Nshinga afite mu rwego rw'Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego Nyubahirizategeko cyangwa mu Bucamanza.

Ni yo mpamvu gukoresha Inteko Ishinga Amategeko nk'ahakorerwa ibirori by'umuryango utegamiye kuri Leta, no guha umuyobozi wawo umwanya wo kuvugira imbere y'inzego zose z'igihugu, bituma hibazwa niba ubusugire bw'iyi nzu butarimo guteshwa agaciro. Inteko Ishinga Amategeko ntabwo yagenewe kuba icyumba cy'inama z'umuryango runaka cyangwa urubuga rw'ibikorwa by'umuryango w'umukuru w'igihugu.

Ibi kandi bizana ikibazo gikomeye ku ihame ryo gutandukanya ububasha hagati y'inzego za Leta. Mu gihugu kigendera ku mategeko, Inteko Ishinga Amategeko, Guverinoma n'Ubucamanza bigomba gukorana ariko buri rwego rugakora rwisanzuye kandi rugenzura urundi kugira ngo hatagira urwego rumwe rwiharira ubutegetsi.

Ariko muri ibi birori, Perezida wa Sena, Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Minisitiri w'Intebe, Abaminisitiri, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga n'abandi bayobozi bakuru bose baba bicaye imbere ya Jeannette Kagame nk'abitabiriye inama ayoboye. Mu mikorere isanzwe y'ibihugu byubahiriza Itegeko Nshinga, nta hantu haba handitse ko umugore wa Perezida ashobora guhamagaza icyarimwe inzego zose z'igihugu cyangwa ngo aziteranye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Iyo abayobozi bagomba kugenzura imikorere y'ubutegetsi bagaragara bashimira kandi bumvira umwe mu bagize umuryango wa Perezida imbere mu Ngoro y'Inteko, bituma benshi bibaza niba ubudahemuka ku mategeko butaratangiye gusimburwa n'ubudahemuka ku muryango uyoboye igihugu.

Ikindi kigaragara ni uko muri ibyo birori hatabura abayobozi bakuru b'ingabo, Polisi n'inzego z'ubutasi, ndetse n'abasirikare bakuru basezerewe bafite ijambo rikomeye muri politiki y'u Rwanda. Mu buryo busanzwe, izi nzego zigendera ku murongo w'amabwiriza uzwi neza urangirira ku Mugaba w'Ikirenga w'Ingabo no kuri Minisitiri w'Ingabo. Ni inzego za Leta, ntabwo ari iz'umuryango cyangwa iz'ishyirahamwe ryigenga.

Kuba aba bayobozi bose bahurira mu Nteko Ishinga Amategeko mu gikorwa kiyobowe n'Umufasha wa Perezida bitanga ishusho igaragaza ko ubudahemuka bw'inzego z'umutekano butarimo kwerekezwa gusa ku gihugu no ku mategeko, ahubwo ku muryango uri ku butegetsi.

Ibi byose bibera mu gihugu aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje guhura n'igitutu, aho itangazamakuru ryigenga ridakora mu bwisanzure busesuye, ndetse n'aho amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi adahabwa umwanya ahubwo agasabwa gushyigikira ishyaka riri ku butegetsi cyangwa agahimbirwa ibyaha. Muri uwo murongo, ibi birori bifatwa nk'uburyo bwo kwerekana ko ubutegetsi n'ubuyobozi bw'igihugu bikomeje kuzenguruka umuryango wa Perezida Kagame.

Iyo abaturage bahora babona ko Jeannette Kagame ashobora kuvugira imbere y'abacamanza, abayobozi b'Inteko, Abaminisitiri n'abagaba b'ingabo mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, bigutuma habaho ishusho y'uko ububasha nyabwo bw'igihugu budashingira ku nzego zashyizweho n'Itegeko Nshinga, ahubwo no ku muryango uyoboye igihugu.

Ubumwe bw'igihugu n'imbaraga z'inzego za Leta ntibishingira ku guha icyubahiro umuntu ku giti cye, ahubwo bushingira ku kubahiriza amategeko, kurinda ubwigenge bw'inzego za Leta no gutuma buri rwego rukora inshingano zarwo rutikanga cyangwa ngo ruyoborwe n'ububasha butateganywa n'Itegeko Nshinga. Mu gihe ayo mahame acika intege, nta cyizere abaturage bongera kugirira inzego za Leta .


Nubwo muri iki gihe imiterere y'ubutegetsi ituma umuryango wa Perezida udakurikiranwa n'amategeko, ibintu bishobora guhinduka igihe u Rwanda rwagira inzego zigenga koko cyangwa habayeho impinduka muri politiki y'igihugu. Icyo gihe, Jeannette Kagame ashobora gukurikiranwa n'inkiko ku byaha birimo gukoresha umutungo wa Leta n'inzego za Leta mu nyungu z'ibikorwa bitateganywa n'amategeko, nk'uko biteganywa n'Itegeko Nº54/2018 ryo kurwanya ruswa, ndetse no ku byaha byo kwiyitirira cyangwa gukora inshingano z'ubutegetsi adafitiye ububasha butangwa n'Itegeko Nshinga. Si we wenyine ahubwo n'abayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko, abagize Guverinoma, abayobozi b'Ingabo n'abandi bayobozi bakomeje gushyigikira no koroshya iyi mikorere na bo bashobora kubibazwa nk'abafatanyacyaha, kubera gukoresha nabi ububasha bahawe, kurenga ku ndahiro barahiye yo kurinda Itegeko Nshinga no gutesha agaciro umurongo w'ubuyobozi bw'inzego za Leta. Mu gihe u Rwanda rwazagira ubucamanza bwigenga kandi bukorera abaturage aho gukorera ubutegetsi, ayo mategeko yakubahirizwa, kuko nta muntu n'umwe, kabone n'uwaba akomoka mu muryango w'uyobora igihugu, ugomba kujya hejuru y'Itegeko Nshinga n'amategeko agenga Repubulika.

Insanganyamatsiko

Inteko nshinga mategeko

Ibindi biva kuri Rwanda