IMPURUZA: Kagame arategura umuryango we kuzagumana ubutegetsi
Umuntu wese ukurikirana Politike y’u Rwanda iyo yitegereje imbaraga zishyirwa mu kwamamaza Perezida Kagame Paul n’umuryango we, ibi ntibishidikanywaho ko hari ikindi kintu kirimo gutegurirwa imbere hazaza. Gusa abanyarwanda batitondeye uburyo bikorwamo, bizaganisha igihugu mu mateka mabi.
Umuntu wese ukurikirana Politike y’u Rwanda iyo yitegereje imbaraga zishyirwa mu kwamamaza Perezida Kagame Paul n’umuryango we, ibi ntibishidikanywaho ko hari ikindi kintu kirimo gutegurirwa imbere hazaza. Gusa abanyarwanda batitondeye uburyo bikorwamo, bizaganisha igihugu mu mateka mabi.
Ikigaragara, iyi gahunda yapanzwe igihe kinini. Kugira ngo bigerweho mu buryo buhamye harifashishwa umutungo n’inzego bya Leta, kandi hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe kuburyo umuntu wese babona ko ashobora kubibangamira ahasiga ubuzima. Ibi bisobanuye ko Kagame n’umuryango we biteguye gukora icyaricyo cyose gishoboka kugira ngo ubutegetsi bubagume mubiganza nubwo hameneka amaraso angana ate, ntacyo bibabwiye.
Mu buryo bikorwamo, itangazamakuru, ibiganiro mbwirwa-ruhame n’ubundi buryo butandukanye, byerekana Kagame Paul we n’umuryango ko ari abantu badasanzwe mu Rwanda ndetse no ku isi. Umugambi w’iyi gahunda ikorwa muburyo buzimije ariko bwo murwego rwo hejuru, ugaragaza ko nta Kagame nta Rwanda rushoboka.
Iyi gahunda yatangiye kwera imbuto zigaragara, aho perezida akora ibintu ugasanga we n’umuryango we nta tegeko ribareba, bari hejuru y’amategeko mu Rwanda.
Dutange urugero, niba umutungo wa Leta ugomba kugira uko ugenzurwa (Accountability), bishoboka bite ko umukuru w’igihugu ashobora kugura imodoka igihe yumva abishakiye, zifite agaciro kamamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda, umugore we bikaba uko, abana be nka Ange Kagame agaherekezwa n’amamodoka arenze 8 cg 10, kandi ibyo byose bigakorwa binyuranije n’amategeko y’igihugu. Inteko cg Senat by’igihugu bikaba bitemerewe kuba byakwicara ngo babivugeho cg babaze niba uwo mutungo ugurwamo ibyo binyabiziga muburyo buboneye.
Ikindi, twemere ko umutekano w’umukuru w’igihugu ugomba kubahirizwa. Ariko se, bishoboka bite ko umwana w’umukuru w’igihugu nka Ange Kagame, ashobora kuba agiye kunyura mu muhanda runaka, noneho umuhanda ukaba ushobora gufungwa hafi isaha yose?
Ibi bigira ingaruka kumikorere yabaturarwanda basanzwe, kuko usanga business zabo zahagaze.
Ese izi ngufu zumurengera zikoreshwa kubera iki? Kuki mu gihugu cyose ari ku muryango umwe zikoreshwaho, nkaho Kagame ariwe mutegetsi wenyine mu gihugu? Izi mbaraga zaba zikenewe mu baturage bamutora 99.9%? Ubu ni uburyo Kagame Paul yahisemo gukoresha kugira ngo ategure imitwe y’abanyarwanda, abereka ko we n’umuryango we batandukanye nabo, ko bo ari abantu badasanzwe.
Mu mvugo mbwirwa-ruhame umukuru w’igihugu akunda kuvuga, mujye mwibuka ko avuga ko abanyarwanda ari ibifobagane ko ajya agira ipfunwe ryo kwitwa umunyarwanda. Ibyo byose ni ibintu aba akora abigendereye, yerekana ko ari umuntu udasanzwe.
Mu gihe hari ibirori, hari abantu bagenwe bazi uko bagomba gushyira iyi gahunda mu bikorwa imbere yabitabiriye ibyo birori bitandukanye. Babikorera n’abagize umuryango we wa hafi kugira ngo bereke abanyarwanda ko nabo ari abantu badasanzwe. Ibi bikaba biganisha ku kubategura mukuyobora abanyarwanda mu bihe biri imbere mu gihe Kagame yaba adahari.
Ibi nibyo mubona First Lady aba atumiza abajenerali, abagize parlement n’abaministiri bakamwitaba muri za gahunda za “Imbuto Foundation”. Aha usanga inzego za Leta zikomeye uko ari eshatu (the Executive, Legislature, and Judiciary) adafiteho uburenganzira na gato bwo kuzihamagaza, azihamagaza zikamwitaba. Azihamagaza nk’abakozi be kandi ntawatinyuka kubimubazaho. Ubusanzwe umugore w’umukuru w’igihugu afite aho atagomba kurenga nkuko bimeze mu bindi bihugu bigendera ku mategeko, kuko amategeko ntabimwererera ntategekana n’umukuru w’igihugu.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwakora iki?
Bitewe n’amateka twanyuzemo, byaba biteye agahinda ku banyarwanda cyane cyane urubyiruko, bakomeje kurebera ibi bikorwa bakabyemera uko. Tuzi neza ko, intwaro ya mbere n’intego bya Kagame abona ko byamugeza kubyo ashaka kugeraho cg kugeza kubana be, ni ugukoresha “iterabwoba.’
Aha urubyiruko rwo mu Rwanda rugomba kwitonda cyane, kuko imiyoborere y’igihugu ifite uruhare rukomeye mu kugena ubuzima bwahazaza habo, nubw’igihugu muri rusange. Abanyarwanda mungeri zose bafite ibibazo byabarenze, biturutse ku butegetsi bubi bushingiye ku muntu umwe. Aha abanyarwanda nibakomeza kurebera ntakintu bakora, bitege ingaruka mbi cyane. Uko ikibazo gitinda niko kirushaho gukomerera abanyarwanda.
Ubutegetsi bw’igitugu bushingiye k’umuntu umwe cg agatsiko gato, ahantu hose burangira bworetse abanyagihugu.
Muri za rapports zitandukanye, biragaragara ko urubyiruko mu Rwanda rwugarijwe n’ibibazo by’ingutu harimo kubura akazi, ikibazo cy’ibiyobyabwenge, kujya mu buraya, ibi byose bikaganisha kubukene bukabije ku banyarwanda muri rusange. Ariko kubera ikoreshwa ry’itangazamakuru n’ibiganiro mbwirwa-ruhame, bo bari kurugamba rwerekana ko mu Rwanda nta kibazo cy’ubukene gihari. Ibi bikaba bigomba gukangura buri wese kugira ngo buri mu nyarwanda agaragaze ukuri kwibibera mu gihugu cye.
Buri wese agomba kumenya ko umuryango wa Kagame n’agatsiko gato bigaruriye umutungo wigihugu wose, ataribo Banyarwanda bonyine.
Mu nzira yo gukemura ibi bibazo byose, nta muntu uzava hanze ngo aze gukemura ibibazo by’abanyarwanda kuko uwabafashe bugwate ni umunyarwanda. Ni ukuvuga ko ibisubizo bigomba kuva muri twe, kuko ibyo guterwa ubwoba ngo baratwica, gufungwa, kwicishwa inzara n’ibindi, ibyo ni ikintu abantu tugomba kurenga tukarwanira uburenganzira bwacu.
Kagame Paul, uyu munsi yarangije gushyira mu mitwe y’abanyarwanda ko we n’umuryango we ari abantu badasanzwe.
Ikibazo gisigaye ni ukumenya ko buri mu nyarwanda yumva ko ibibera mu gihugu cye bimureba, akaba yiteguye kwirengera. Cyane urubyiruko ari narwo gice kinini mu Banyarwanda. Ese twe urubyiruko twaba twiteguye gukomeza kuyoborwa na systeme ya Kagame binyuze mu bana be?
Ikidashidikanwaho nuko ingaruka zubu butegetsi nta munyarwanda zitagizeho ingaruka mbi, ndetse no mu karere kose. Abanyarwanda turasabwa guhindura imyumvire n’imitekerereze, tukumva ko buri wese afite uburenganzira ku gihugu cye n’inshingano mu gushaka igisubizo kubibazo byugarije igihugu cyacu. Abanyarwanda dufatanye kubaka umuco wo kumva ko buri wese afite uburenganzira bungana n’ubwundi ku gihugu cye, ibi nibyo bizatuma u Rwanda rugira amahoro n’umutekano birambye.
Gutegura ibitekerezo…
Ibitekerezo by'abasomyi
Jya mu kiganiro