Inkunga Dufashe kubaka BADRAMA TV Intego: $1,000,000
Byihuta
Opinion Kinya

BadRama: Iterabwoba, Ububeshyi, Ubucakura n'Ubwishongozi Byabaye Inkingi y'Ingoma ya Paul Kagame

BadRama avuga ko iterabwoba, ububeshyi, ubucakura n’ubwishongozi byabaye inkingi z’uburyo ubutegetsi bwa Paul Kagame buyobora u Rwanda, akagaragaza ingaruka abona bigira ku burenganzira bwa muntu, politiki n’ubwisanzure bw’abaturage.

Birahari mu

Kinyarwanda English French
1 Uburyo bwo kureba 1

Mupende Ramadhan, uzwi cyane ku izina rya “BadRama”, akomeje urugendo rwe kimwe n'abandi Banyarwanda bavuga ko biyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu no kwamagana akarengane, ihohoterwa n'ubwicanyi bukorwa n'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Nk'uko abivuga, iyo nzira ni yo ishobora gutuma u Rwanda rwongera kurangwa n'amahoro, ubwisanzure kuri bose ndetse n'imibanire myiza n'ibihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yatambukije k’umuyoboro we wa Youtube BADRAMATV ku wa 25 Nyakanga, BadRama yagarutse ku ngingo yise iy'ingenzi ku hazaza h'u Rwanda, avuga ko zishobora gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa impamvu igihugu cyavuye ku isura yacyo y'icyitegererezo kikaba gikunze kuvugwaho amakimbirane n'ibibazo bya politiki, haba imbere mu gihugu no mu mubano n'amahanga.

Iki kiganiro gifite umutwe ugira uti "Iterabwoba, Ububeshyi, Ubucakura n'Ubwishongozi Byabaye Inkingi y'Ingoma ya Paul Kagame." Muri cyo, BadRama agaragaza impamvu avuga ko ibyo bintu bine ari byo shingiro ry'uburyo ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame buyobora igihugu, ndetse asobanura ingaruka abona bigira ku Banyarwanda no ku gihugu muri rusange.

Yabanje gusobanura icyo yita “ubutegetsi bw'iterabwoba cyangwa ubutegetsi bw'igitugu”, asobanura ko ari ubutegetsi bukoresha ubwoba nk'igikoresho cyo kugumana ubutegetsi no kugenzura abaturage. Nk'uko abivuga, mu bushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu bya politiki hagaragazwa ibintu icumi bikunze kuranga ubutegetsi nk'ubwo, kandi akemeza ko byose biboneka mu Rwanda ruyobowe na FPR.

Icya mbere yavuze ni gukoresha ubwoba nk'intwaro ya politiki, aho abaturage batinya gutanga ibitekerezo byabo, mu gihe abatavuga rumwe n'ubutegetsi baba bafite impungenge zo gufungwa, gukurikiranwa cyangwa kugirirwa nabi.

Icya kabiri ni guhonyora ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, aho avuga ko itangazamakuru ryigenga rikomwa mu nkokora cyangwa rigafungwa, mu gihe abanyamakuru n'abanditsi bashobora gutotezwa cyangwa bagafungwa.

Yavuze kandi ko hari gukumira abatavuga rumwe n'ubutegetsi, aho abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bashobora gufungwa, kubuzwa gukora politiki cyangwa bagahatirwa guhunga, ndetse n'amatora akaba adakorwa mu buryo butanga amahirwe angana ku bahatana bose. Badrama Atanga ingero zigiye zitandukanye nk’ibyakorewe umunyapolitike Faustin Twagiramungu muri 2003 na nyuma yaho.

Ikindi agaragaza ni gukoresha inzego z'umutekano mu nyungu za politiki, aho polisi, igisirikare n'inzego z'ubutasi zishobora gukoreshwa mu gukurikirana no gutera ubwoba abatavuga rumwe n'ubutegetsi aho kurinda abaturage bose mu buryo bungana. Aha avuga ukuntu inzego z’umutekano mu Rwanda zahindutse izikoreshwa mu nyungu za Kagame Paul n’umuryango we.

BadRama yavuze kandi ko ubutabera budafite ubwigenge, aho yemeza ko inkiko zishobora kudafata imyanzuro yigenga mu manza za politiki, ndetse amategeko agakoreshwa mu guhana abo ubutegetsi bufata nk'abanzi ba politiki aho kurengera uburenganzira bw'abaturage.

Yagarutse no ku gutegekesha propaganda no kugenzura amakuru, avuga ko Leta ishobora kugenzura amakuru abaturage babona, mu gihe abanenga ubutegetsi bashobora kwitwa abanzi b'igihugu cyangwa bagasebywa.

Mu bindi yavuze harimo kubangamira imiryango yigenga n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, aho imiryango itegamiye kuri Leta, amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse n'amadini ashobora gushyirwaho igitutu.

Yagarutse kandi ku cyo yise gusenga umuyobozi (cult of personality), aho umukuru w'igihugu agaragazwa nk'udakosa, ibikorwa bye bigashyirwa hejuru cyane, mu gihe kumunenga bifatwa nk'ubugambanyi.

Ikindi kiranga ubutegetsi bw'iterabwoba, nk'uko yabisobanuye, ni gukumira imyigaragambyo y'amahoro, aho ishobora kubuzwa cyangwa igahagarikwa hakoreshejwe imbaraga.

Yasoje agaragaza ko kubura uburyo bwo kubazwa inshingano na byo biri mu biranga ubutegetsi bw'igitugu, aho abayobozi bashobora kudakurikiranwa ku makosa cyangwa ku byaha bashinjwa kubera ko inzego zibakurikirana zitigenga.

Mu musozo w'ikiganiro cye, BadRama yasabye Abanyarwanda gushyira hamwe bagaharanira igihugu kirangwa n'ubwisanzure, ubutabera n'umutekano kuri bose. Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu, hakenewe gushakwa inzira zose zatuma hubakwa igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho buri wese ashobora kuvuga icyo atekereza adatinya iterabwoba cyangwa ihohoterwa.

Yongeyeho ko guharanira ukuri no gusigasira uburenganzira bwa muntu ari imwe mu nzira zafasha u Rwanda kugera ku mahoro arambye no kubaka ejo hazaza heza ku Banyarwanda bose.

Insanganyamatsiko

BadRama Mupende Ramadhan BADRAMA TV Paul Kagame FPR-Inkotanyi iterabwoba mu Rwanda ubutegetsi bw’igitugu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo uburenganzira bwa muntu ubutabera mu Rwanda propaganda Faustin Twagiramungu abatavuga rumwe n’ubutegetsi cult of personality itangazamakuru mu Rwanda Rwanda politics opinion ibitekerezo

Ibindi biva kuri Opinion