Perezida Kagame: Ibihugu bishaka kuncecekesha ntibyashoboka keretse napfuye.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bimufatira ibihano kandi bishaka kumucecekesha bitazabishobora keretse apfuye. Inkuru irasesengura icyo aya magambo ashobora gusobanura ku ntambara yo mu burasirazuba bwa DRCongo.
Ibyo Kagame Paul yatangaje byaciye amarenga ko intambara ibera mu burasirazuba bwa DRCongo ishobora kuba igiye gufata indi ntera. Uyu mutegetsi uyoboye u Rwanda, araregwa kugira uruhare rukomeye mu gufasha inyeshyamba za AFC/M23, n’indi mitwe yitwaje intwaro kugira ngo abone uko asahura amabuye y’agaciro muri iki gihugu.
Uyu munsi tariki ya 17 Nyakanga ubwo perezida Kagame yayoboraga inama ya biro politike ya FPR Inkotanyi, yavuze ku bibazo byugarije igihugu cy’u Rwanda muri rusange, hanyuma avuga n’ikibazo cy’intambara ibera muri DRCongo uko gihagaze.
Twibukiranye ko hari hasinywe amasezerano yo guhagarika iyi ntambara i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025. Mubiyagize yasabaga igihugu cy’u Rwanda gukura ingabo zacyo muri DRCongo aho zirwana k’uruhande rw’inyeshyamba za AFC/M23. Kugeza uyu munsi u Rwanda ntirurakurayo ingabo zarwo, ndetse ni tariki y’indi rwahawe ya 15 Nyakanga ntiyigeze yubahirizwa.
Icyagaragaye mu ijambo rye, perezida Kagame Paul yiyerekanye nk’umuntu w’inzirakarengane muri iki kibazo kimaze igihe kubutaka bwa DRCongo. Avuga ko abategetsi b’iki gihugu aribo batuma intambara itarangira kubera ko bakomeje gufasha umutwe wa FDRL urwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Kagame yongeye gushimangira ko abateye DRCongo batigeze baturuka mu Rwanda. Yaciye amarenga avuga ko umuperezida wo mu karere ubwo bari mu nama i Nairobi ko yemeye ko baturutse mu gihugu cye, aha yatungaga agatoki Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.
Perezilda w’u Rwanda yongeye gushinja leta ya DRCongo n’u Burundi ko bafite imikoranire ya hafi n’inyeshyamba za FDRL mu kubaha intwaro. Yanatunze agatoki ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ko bakorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’uyu mutwe w’inyeshyamba.
Kagame yikomye abakozi b’impuguke ba ONU bakora za raporo zemeza ko FDRL itakiri ikibazo ku Rwanda. Yavuze ko izo ntumwa iyo abonanye nazo cg abazitumye, badashaka kwemera na gato ibisobanuro bye ahubwo bamusaba kwemera ibyo bamubwira.
Aha Kagame Paul yakagombye kwicara agatekereza impamvu itera ibi byose. Abategetsi b’u Rwanda babeshye ibinyoma byinshi kuva ikibazo cy’umutekano muke cyatangira hagati y’u Rwanda na DRCongo muri 1996 kugeza ubu. Abategetsi b’u Rwanda ntibahwemye kwivuguruza mu bintu bitandukanye, none uyu munsi n’ubwo baba bafite ukuri ku kibazo runaka ntibabashira amakenga. Ubutegetsi bwa Kigali bugomba kumenya uko bugomba gukemura ingaruka zo kwimakaza politike y’ikinyoma.
Kagame agomba kwibuka ko amasezerano ya Washngiton hari icyo amusaba kandi ariwe wayasinye. Iyo aba ashaka amahoro yagombaga kugira ubushake agacyura ingabo ze kugira ngo yerekane ubwo bushake, ahubwo yakomeje kohereza izindi ngabo mu ntambara. Mu ijambo rye Kagame yatsindagiye ko abategereje kubona ingabo za AFC/M23 ziva muri DRCongo zigataha mu Rwanda ko batazabibona.
Ku bijyanye n’abafatira u Rwanda ibihano, yavuze ko ntakindi bagendereye uretse gukura iki gihugu ku ikarita y’isi. Yivugiye ko asaba ibihugu bimwe kugira ngo yumvikane nabyo mbere yuko bafata ibi bihano, ariko bo bakumva ko umuti ari ugutanga ibihano bahana Rwanda Defence Forces n’u Rwanda. Kuri we abona ko abafata ibi bihano badafite umwanya na muto wo kumva ibisobanuro by’u Rwanda, bihutira kuruhana kuko nibyo bibashishikaje.
Mu bisobanuro yatanze muri iyo nama ya biro politike ya FPR Inkotanyi, umutegetsi mukuru w’u Rwanda yavuze ko hari ibyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zamukinnye agakino mu masezerano yasinywe. Avuga ko yibwiraga ko iki gihugu cy’igihangage ku isi cyashakaga gukemura iki kibazo cy’intambara aza kubona ko atariko biri. Yahise akomoza ku masezerano yasinywe ku bijyanye n’ubufatanye mu bukungu hagati ya DRCongo, Amerika, u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere. Aho nyuma y’isinywa yayo yasabwe ko atagomba kuzongera kuvuga ikibazo cya FDRL na M23.
Yavuze ko ikigenderewe ari ugukuraho burundu umutwe w’inyeshyamba z’AFC/M23, noneho FDRL batabona nk’ikibazo ikagumaho. Mu buryo buzimije no mu burakari bwinshi, Kagame yikomye ibihugu bishaka kwerekana inzira ibintu bigomba kunyuramo we bakamucecekesha. Yahamije ko ikintu cyose asigaye ashatse gukora cg kubabwira bamuha igisubizo bamubwira ko baza kumufatira ibihano.
Ikintu kigaragaza ko ibintu bimaze kudogera hagati y’ibihugu bikomeye ku isi n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, Kagame yivugiye ko hari abo avugana nabo (aha yatanze urugero kuntambara yabereye mu gace ka Minembwe). Yagerageje gusobanura ubwicanyi buri kuhakorerwa bakamusubiza ko bitamureba.
Ariko Kagame yakagombye kumenya ko intambara yarwanye mu myaka ya za 1990 n’iki gihe turimo bitandukanye. Ubu satellite ziba zifata ikintu cyose kibera ku isi, iyo ajya kubeshya ngo drones za leta ya DRCongo zirasa abaturage mu nsengero no mu masoko ajye yibuka ko ibyo byose abazungu baba babireba.
Mu buryo bugaragara ko Kagame afite guhangayika, asoza ijambo rye yarangije avuga ko kumucecekesha bizazana ibibazo bisumba ibyo abantu batekereza mu karere. Yikomanze mu gatuza agira ati: “Njye Kagame nzafungumunwa ari uko napfuye byanze bikunze. Niyo nzira yonyine yo kunshecekesha”
Ibyo Kagame yavuze ni ikigaragaza ko atiteguye na gato gukura ingabo ze muri DRCongo. Kuba uru rubyiruko arirwo rwahawe ubu butumwa birumvikana, kubera ko ibyo Kagame yaba ategura gukora muri iyi ntambara, nibo bazakenerwa mu ntambara karundura ashobora gukomeza kurwana muri DRCongo.
Gutegura ibitekerezo…
Ibitekerezo by'abasomyi
Jya mu kiganiro