LETA YA FPR INKOTANYI IBUZA ABANYARWANDA KWISHYURWA MU MADOVIZE YO IGATEKA KWISHYURWA MU MADOLARI
Iyi nkuru irababwira uburyo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bushyiraho amategeko akakaye n’ibihano biyaherekeje, ariko akaba areba abanyarwanda bamwe gusa. Ariko na none ntitwakwirengagiza ko hari amategeko anashyirwaho mu gihugu ari uburyo bwo gukumira cg kwima iciciro cy’abanyarwanda runaka uburenganzira bwabo.
Birazwi ko u Rwanda ruyobowe na leta ya FPR-Inkotanyi rurangwa no gushyiriraho abanyarwanda amategeko asumba amabuye kuremera. Ayo mategeko akaba atareba abanyarwanda bose, ahubwo agenda ashirwaho bitewe nicyo bashaka gukorera ikiciro cy’abantu runaka. Ibi ni muri bimwe byatumye haba igitugu n’akarengane bitigeze kubaho, bikagaragara ku butegetsi bwa Paul Kagame gusa.
Iyi nkuru irababwira uburyo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bushyiraho amategeko akakaye n’ibihano biyaherekeje, ariko akaba areba abanyarwanda bamwe gusa. Ariko na none ntitwakwirengagiza ko hari amategeko anashyirwaho mu gihugu ari uburyo bwo gukumira cg kwima iciciro cy’abanyarwanda runaka uburenganzira bwabo.
Hashize igihe abanyarwanda bahawe itegeko na Banki Nkuru y’Iguhugu (BNR) rivuga ko nta munyarwanda ufite uburenganzira bwo kuba yagura cg ngo agurishe mu mafaranga y’amahanga (amadovize). Ndetse nubwo yaba afite ibye, umunyamahanga cg umunyarwanda ufite nk’amadorali agashaka kuyamwishyura, icyo gihe yahanwa n’itegeko. Kugira ngo muze gusobanukirwa neza nibiri muri iyi nkuru muraza gusoma iyi Official Gazette yo kuwa 30/05/2025 : AMABWIRIZA RUSANGE N0 89/2025 YO KU WA 23/05/2025 AHINDURA AMABWIRIZA RUSANGE N0 42/2022 YO KU WA 13/04/2022 AGENGA IMIKORESHEREZE Y’AMADOVIZE.
Ubwo rero Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasuraga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bya FPR-Inkotany kizwi ku izina rya ‘Gabiro Agribusiness Hub’ yagejejweho ibibazo bitandukanye. Muri ibyo bibazo bibangamiye abategetswe gushora imari yabo muri iki gikorwa, birimo igiciro gihenze cy’amazi bakoresha buhira, kwishyuzwa mu Madolari ndetse no kubura abakozi mu gihe cy’ihinga.
Umwe mubashoye imari yabo muri iki gikorwa cya FPR Inkotanyi Twagirumukiza Augustin, yavuze ko guhinga muri uyu mushinga byatumye atanga akazi ku baturage barenga 600, ariko ko bagifite imbogamizi zirimo kwishyuzwa mu Madolari ndetse n’ikiguzi cy’amazi kiri hejuru ugereranyije n’ibyo bakuramo.
Ati “Ubundi metero kibe y’amazi tuyishyura 0.19$ iyo ubaze metero kibe ikigori gikenera kugira ngo cyere, usanga kuri hegitari imwe wishyuye miliyoni 1,8 Frw. Ikindi batwishyuza mu Madolari noneho uko Idolari rizamuka ni ko amafaranga yacu ata agaciro kandi twe tugurisha mu mafaranga hanyuma bakatwishyuza mu Madolari.’’
Umuntu wese wakoze business natekereze ibi bintu yumve ubujura buri muri iki gikorwa. Ikigeretseho nuko mu makuru twashoboye gutohoza mu bacuruzi bamwe bafite ibikorwa muri ‘Gabiro Agribusiness Hub’ bagiye bategekwa gushoramo amafaranga yabo kungufu batari babifitiye gahunda. Aha twabibutsa ko hari business zemerewe kwishyuza mu madorali nka za hoteli, abakora mu bukerarugendo ariko nta kuntu umuntu ugurisha amazi yuhira imyaka mu Rwanda yakwishyuza mu madorali.
Niba Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yarashyizeho itegeko (Amabwiriza agenga imikoreshereze y'amadovize) ribuza kwishyuza cyangwa kwishyura mu madolari cyangwa andi mafaranga y'amahanga, bigashyirwaho na leta iyobowe na FPR-Inkotanyi byashoboka bite ko ariyo iba iyambere mu guhonyora amategeko yishyiriyeho.
Mu bisanzwe, leta yashyizeho amategeko niyo yakaje ku ruhembe mukurinda y’amategeko. Ariko ikigaragara niyo iba iya mbere kuyakandagira kubera inyungu z’ibifi binini biba bifite inyungu mu gikorwa nkiki. Igiteye agahinda na minisitiri w’Intebe kubera nawe azi aho ubushobozi bwe bugarukira, nta kintu ashobora kubihinduraho kugira ngo ba nyir’imari batamugwa nabi.
Iyo bivugwa ko mu Rwanda hari amategeko yanditse neza ariko atubahirizwa na gato biba ari ukuri. Ikindi nuko amategeko mu Rwanda afite abo areba, abandi ntabareba bitewe n’imbaraga bafite mu gihugu. Ni ukuvuga ko mu Rwanda hari abantu bari hejuru y’amategeko bakora ibyo bashaka kuko ntawabahangara ngo ababaze ibyo bakora.
Gutegura ibitekerezo…
Ibitekerezo by'abasomyi
Jya mu kiganiro