Byihuta
Byihuta Opinion Kinya

U RWANDA RUHANGAYIKISHIJWE N’USHOBORA KUYOBORA U BUFARANSA UMWAKA WA 2027

Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa asigaje igihe kitagera ku mwaka ngo abe, ibinyamakuru bya Kigali bitangiye kuvuga ku bakandida bazahatana. Haragaragazwa impungenge z’uko bamwe muri bo bashobora kutarebana neza na Leta ya Paul Kagame.

6 Uburyo bwo kureba 6

U Rwanda rufitanye n’igihugu cy’u Bufaransa amateka maremare, kubera uruhare iki gihugu cyagiye kigaragaza muri Afurika. Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu asigaje igihe kitagera ku mwaka ngo abe, usanga ibinyamakuru bya Kigali bikorera mu kwaha kwa leta bitangiye kuvuga kuri aya matora y’abafaransa. Haragaragazwa ko hari impungenge zikomeye k’ubakandida bazahatana, kuko abenshi muri bo basa nabatarebana ijisho ryiza na leta ya Paul Kagame. Ibi bishobora kugira ingaruka mbi k’umubano w’u Rwanda n’ Ubufaransa mu gihe kiri imbere.

Ibyinshi byandikwa muri ibi binyamakuru biba ari ibitekerezo by’abategetsi ba Kigali, bigaragaza ko uyu mubano ushobora guhungabana mu buryo bukomeye. Mu gihe ibivugwa byaba impamo, byahita bigaragaza ko n’ubundi nta mubano wari uhari kuko ntiwakagombye kuba wubakiye kubantu babiri gusa. Abahanga n’abasesenguzi mu bya politike benshi bakunze kugaruka kuri iki kintu, bemeza ko uyu mubano wazahuwe hashingiye ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, ndetse harimo na ruswa naniyo mpamvu ikibaye cyose cyawusenya kuko wubatse ku manegeka.

Mu gihe uyu mubano waba warazahuwe binyuze mu mucyo n’ubwumvikane bw’ibihugu byombi, ntabwo ibi byose byaba bihangayikishije leta ya Kagame. Bigaragara ko hari amanyanga yagiye akorwa kugira ngo bigaragare ko u Rwanda n’Ubufaransa bazahuye umubano wabo kandi atari ko biri. Ibyatumye leta ya FPR-Inkotanyi itumvikana n’igihugu cy’u Bufaransa, harimo intambara yo kuva 1990-1994 iki gihugu cyafashijemo ingoma ya Habyarimana, ikibazo cya Genocide n’ihanurwa ry’indege yaritwaye umukuru w’igihugu mu 1994 .

Aha twakwibukiranya ko mu mwaka w’I 1994 genocide ikimara kurangira, leta ya FPR Inkotanyi yahanganye n’Ubufaransa karahava kubera ibyo bibazo. Icyo gihe ubufaransa bwayoborwaga na Jacques Chirac we wemezaga ko u Bufaransa bwari mu Rwanda ku mpamvu z’ubutabazi (Operation Turquoise), ahubwo asaba ko hakorwa iperereza kubwicanyi bwakozwe na FPR-Inkotanyi.

Kagame Paul wari vice-president akaba na minisitiri w’ingabo icyo gihe, yahise yikoma igihugu cy’u Bufaransa bikomeye, byanatumye muri iyo myaka ambassade y’ubufaransa mu Rwanda ifungwa.

Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda, iyo hagiye gutorwa perezida mushya mu gihugu cy’Ubufaransa, usanga igihe cyose leta ya FPR-Inkotanyi ihangayika igata umutwe. Bigaragara ko hari ikintu yikanga kandi gikomeye cy’uko hari amabanga ahishwe ashobora guhishurwa hagati y’ibihugu byombi.

Aya matora ateganijwe taliki ya 18 Mata 2027, azaba ahanganishije abarimo Gabriel Attal, Edouard Philippe, Jordan Bardella, Marine Le Pen, Jean-Luc Melenchon n’abandi.

Benshi mu banyamakuru bakorera mu kwaha kwa leta ya Kigali, bavuga ko bafite amakenga ku mugabo witwa Jordan Bardella ni Perezida w’Ishyaka Rassemblement National (RN), rya Marine Le Pen. Uyu ari mubahabwa amahirwe menshi kuba yatsinda aya matora.

Ibitangazamakuru bya Kigali bivuga ko iri shyaka RN ritigeze ryubakira isura ya politiki yaryo ku kibazo cy’u Rwanda. Bavuga ko iri shyaka riteye amakenga, ngo rikagira umurongo urwanya Leta y’u Rwanda n’imvugo yo kutemera byeruye uruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikinyamakuru igihe.com cyo kirerura kikifatira Marine Le Pen kugahanga. Kigira kiti: “Marine Le Pen ashobora kuba ari we wateza ingorane zikomeye kurusha abandi ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Ibyo yavuze ku Rwanda birasobanutse kurusha ibya Bardella”.

Mu 2011, Le Pen yanenze cyane Nicolas Sarkozy kubera kwakira Perezida Kagame i Paris. Icyo gihe, yavuze ko Kagame ari umunyagitugu, arega ingabo z’u Bufaransa na Operation Turquoise, ndetse ashinja u Rwanda gusebya ishema ry’ingabo z’u Bufaransa ruzishinja kugira uruhare muri Jenoside.

Ikigaragara umubare munini wabakandida biyamamariza kuyobora iki gihugu cy’u Bufaransa, ntabwo leta ya Kagame ibiyumvamo kuko nka Jean-Luc Mélenchon aregwa na Kigali kuba atuka president Kagame akamwita umunyagitugu w’iki kinyejana. Mélenchon anaregwa ko muri 2023 ubwo yakoreye uruzinduko i Kinshasa yashinje u Rwanda gushaka gutwara ubutaka bwa DRCongo

Uburyo imvugo za leta ya Kigali zigaragaza ko Emmanuel Macron ariwe perezida usa nushobokanye na leta ya Kagame ifite ikintu ihishe. Mu gihe ibindi bihugu bikomeje kwamagana leta y’u Rwanda kubera ibikorwa byayo muri DRCongo, twababwira ko leta ya Emmanuel Macro ariyo yakomeje kurengera Kagame muri ibyo hikorwa bibi kuburyo ubona ko hari isiri bafitanye.

Mu bintu bihangayikishije leta ya Kagame muri iki gihe yafatiwe ibihano bikakaye, ni ukubura inkunga yahabwaga na Emmanuel Macron ku kibazo cya DRCongo. Ikindi kuba yabura inkunga ashakirwa na leta ya Macron muri Union Europeene, ndetse no kuba ingabo z’u Rwanda zirinda ibikorwa bya sosiyete ya TOTAL y’abafaransa muri Mozambique kuba yakwakwa isoko ryo kubacungira umutekano.

Umubare wa bakandida banahabwa amahirwe mu kuyobora ubufaransa bakaba batumvikana na leta ya Kagame, niwo uri gutuma ubwoba butaha muba nyepolitiki b’u Rwanda. Batekereza ko ibintu bishobora guhinduka isaha iyari yo yose mu gihe hatorwa umukandida washaka ko ikibazo cy’u Rwanda n’u Bufaransa cyanyura mu mucyo mu gushakirwa igisubizo kirambye .

Ariko niba umubano uhuza ibi bihugu byombi warongeye kubakwa binyuze mu mucyo, nta kintu leta ya Kagame Paul yakagombye kwikanga. Ubusanzwe igihugu ntigikorana n’umuntu runaka, ahubwo ibihugu birakorana kuko bihoraho ariko ababiyobora bo baragenda. 


Insanganyamatsiko

U Rwanda U Bufaransa Rwanda France relations Paul Kagame Emmanuel Macron amatora y’u Bufaransa 2027 France election 2027 Jordan Bardella Marine Le Pen Gabriel Attal Edouard Philippe Jean-Luc Mélenchon Rassemblement National FPR-Inkotanyi Operation Turquoise DRCongo Mozambique European Union Rwanda politics opinion ibitekerezo

Ibindi biva kuri Opinion