Inkunga Dufashe kubaka BADRAMA TV Intego: $1,000,000
Byihuta
Rwanda Kinya

MU RWANDA AMAHOTELI MENSHI ARI GUFUNGA IMIRYANGO UBUKERARUGENDO N’IBIKORWA BIBUSHAMIKIYEHO MU MANEGEKA

Iyi nkuru irasesengura ibibazo bikomeje kugaragara mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda, harimo igabanuka ry’abakiriya, kugabanya abakozi, gufunga ibikorwa n’impungenge z’abashoramari.

10 Uburyo bwo kureba 10

U Rwanda ni igihugu gito gifite umutungo kamere udasamaje ugereranije n’ibindi bihugu by’akarere. Ndetse mu myaka myinshi ingengo y’imali yarwo igice kinini gitangwa n’amahanga, kugira ngo leta ishobore gushyira mu bikorwa ingamba zayo. Kuva aho hatangiriye kugaragara politike yo kwishongora, kwigaragaza nk’igihugu gikomeye, guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu, ibi ni muri bimwe bitumye ubukungu bw’u Rwanda buri kumanuka mu manga. 

Muri propaganda leta ya Paul Kagame yakoze, yerekanye u Rwanda nk’igihugu gikize, kiri ku rwego rwo hejuru. Kugira ngo ibi bigerweho hashowemo amafaranga menshi. Hakozwe amaraporo atandukanye, hatangwa ruswa mu bantu b’imiryango iyakora kugira ngo iki gihugu kigaragare mu ishusho y’ibindi bihugu byakataje mu majyambere. 

Mu gihugu hagati, inzego zose za leta zigishijwe gukora itekinika mu byegeranyo hagamijwe kugaragaza ubuhangage bw’umuyobozi uriho Paul Kagame. Uhereye mu bayobozi bo hejuru kugera k’umuturage usanzwe, icyo babajijwe cyose haba ibikorwa biri mu gihugu cg ibyabo bategetswe kuvuga ko babikesha umuntu umwe rukumbi perezida Kagame.

Ibi byose byatumye abanyamahanga bagira isura idasanzwe k’u Rwanda. Ariko uko imyaka igenda yigira imbere, hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abenshi batangiye kubona ko ibyo babwiwe ibyinshi muri byo ari ibinyoma.

Na none u Rwanda rukomeje kuvugwa mu bihombo mu by’ubukungu mu nzego zitandukanye. Iri jegajega mu bukungu rinagaragara muri business z’abantu ku giti cyabo, usanga ubuzima bw’abaturage bugenda burushaho kuba bubi cyane. Abashoramari b’abanyamahanga basigaye bazana ibikorwa byabo mu gihugu ni mbarwa kuko babona ko gukorera mu gihugu bigoranye cyane.

Icyatumye ibintu birushaho kuba bibi kandi ni ukugira leta icuruza gusumba abaturage. Usanga ibikorwa byinshi biri mu gihugu byihariwe n’ishyaka riri kubutegetsi FPR-Inkotanyi. Ibi bituma habaho gukumirwa no kunanizwa ku bantu benshi bakora za business zitandukanye, kuko baba bagongana na leta ya FPR Inkotanyi muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi.

Iki ni ikibazo kirimo kumunga abashoramari bashoye muri za hoteli cyane iziciriritse. Haravugwa igihombo gikabije kuri aya mahoteli ari mugihugu hose, kuburyo amenshi asa naho atagikora. Amenshi muri yo yagabanije abakozi ugasanga hoteli isigaranye nka 15% y’abakozi yari isanganwe.

Kubera politike yo gukumira imikorere kubantu bamwe byabyaye Ikibazo gikomeye bituma isoko riba rito cyane kubashoye muri ubu bucuruzi. Ntasaranganya ry’abakiriya rikibaho kuko haba amanama y’imbere mu gihugu cg abanyamahanga bagana u Rwanda, bose bahatirirwa kugana mu mahoteli afitanye imikoranire na FPR Inkotanyi, ugasanga isoko ridafatika rifitwe n’uruhande rumwe gusa.

Ibi biri kugira ingaruka zikomeye mu gufunga imiryango cg kugabanya abakozi ku mahoteli asigaye. Twaganiriye n’umwe mu bakozi bahoze bakora muri “The Kigali Marriott Hotel” i Kigali, maze adutangariza ko ibivugwa aribyo kandi ko bidatangaje kubera ko n’iyi hoteli iri ku isonga muzikomeye nayo yagabanije abakozi batari bake kubera igabanuka ry’ibikorwa byahakorerwaga. K’ubw’umutekano we turamuhindurira amazina tumwite Setako Callixte. Yagize ati:”Hashize imyaka 3 bansezereye mu kazi, nyuma yaho nagiye gushaka akazi mu mahoteli arenga 14 atandukanye mu gihugu. Ariko bose bambwiraga ko barimo kugabanya abo bakoresha, amahoteli abiri niyo yambwiye ngo bazampamagara ariko ntibigeze bampamagara”.

Impungenge ntabwo ziri kuri aba bakozi bakora mu mahoteli gusa ahubwo n’aba nyirimahoteli nabo bafite impungenge zikomeye. Twaganiriye n’abashoramari 3 bafite amahoteli mu majyaruguru y’igihugu no mu mugi wa Kigali, bose basa nabatanga igisubizo kimwe batubwira ko business z’amahoteli nibikorwa bishamikiye k’ubukerarugendo byahuye n’ingorane zikomeye. Bavuga ko amanama mpuzamahanga yagabanutse mu gihugu, ndetse naba mukerarugendo nabo ubona ko umubare ukomeje kugabanuka nubwo hari bake baza.

Kubera ikibazo cy’ubukungu kiri mu gihugu, usanga akenshi za restaurants n’ama hoteli bashyiraho ibiciro by’umurengera. Umwe mu basesenguza mu by’ubukungu yatubwiye ko yagiye muri hotel imwe muri Kigali, hanyuma yaka juice ikoze muri karoti, inanasi n’imineke igura amafaranga 8.000 frw ikirahure ni ukuvuga amadorali 5.5 y’abanyamerika. Yakomeje avuga ko akenshi bashyiraho ibi biciro by’umurengera kugira ngo umukiriya uza kuboneka niyo yaba ari umwe agire icyo abasigira.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare giherutse gukora icyegeranyo cyagaragaje ko ibyo hoteli na restaurants binjizaga byagabanutseho hafi 20%. Kandi iyi mibare siyo kwizerwa ariko murumva ko nayo iri hejuru.

Mu gihe u Rwanda ruharanira kuba ihuriro ry’inama mpuzamahanga, imikino n’imyidagaduro muri Afurika, ruvuga ko ubu mu gihugu hose habarizwa ibyumba by’amahoteli 28.000 ariko intego akaba ari ukugera kuri 35.000.

Aha birumvikana ko muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo kuba ihuriro ry’amanama akomeye ku isi, ibi bihano byatewe n’ ntambara u Rwanda rurimo muri DRCongo, byatumye abanyamahanga benshi batera u Rwanda icyizere banabona ko nta mutekano urambye rufite. Leta ya FPR Inkotanyi ifite iturufu yo gucuruza umutekano uri mu gihugu cy’u Rwanda ariko ntushobora kuvuga ko ufite umutekano usesuye mu gihe uhungabanya umutekano w’ibihugu by’ibituranyi. Ubu abanyamahanga ntibacyizera umutekano w’ibikorwa byabo bashobora gushora mu gihugu, ibi byatumye ishoramari rigabanuka mu buryo bukomeye.

Ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi, ibyo leta ya Paul Kagame yibwiraga ko u Rwanda rwihagije mu bukungu, biragaragara ko bibeshye cyane kuko hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo politike iri mu gihugu ikosorwe, kongera kubaka ibyangijwe na politike mbi iriho bizatwara abanyarwanda igihe kinini. 

Insanganyamatsiko

amahoteli mu Rwanda ubukerarugendo mu Rwanda Rwanda tourism Rwanda hotels Kigali hotels Kigali Marriott Hotel ubukungu bw’u Rwanda ishoramari mu Rwanda FPR-Inkotanyi Paul Kagame abashoramari restaurants mu Rwanda amanama mpuzamahanga DRCongo Rwanda economy opinion ibitekerezo

Ibindi biva kuri Rwanda