Inkunga Dufashe kubaka BADRAMA TV Intego: $1,000,000
Byihuta
Investigations Kinya

FPR-Inkotanyi Irimo Kwikuraho Ubwami Bwayo bw'Ubucuruzi Kubera Gutinya Ibindi bihano bya Amerika

Amakuru avuga ko FPR-Inkotanyi yaba irimo gushaka kugabanya cyangwa kugurisha imigabane mu bigo bishamikiye kuri Crystal Ventures Ltd, mu gihe hategerejwe ko Amerika ishobora gufata ibindi bihano bifitanye isano n’intambara yo muri RDC.

Birahari mu

Kinyarwanda English
3 Uburyo bwo kureba 3

Birazwi ko mu Rwanda ubucuruzi bwose bukomeye bwihariwe n’ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi. Ikimara gufata ubutegetsi iri shyaka ryihutiye gushaka uko ryakwigarurira no kugenzura igice kinini cy’ubukungu kugira ngo bubake imbaraga bahabwa n’amafaranga, bityo bizabafashe kumara igihe kinini ku butegetsi.

Muri 1995, FPR Inkotanyi yashinze Tri-Star Investments Limited yari ishinzwe ibikorwa by’ubucuruzi byose bya FPR Inkotanyi, hanyuma muri 2009 iki kigo gihindura izina cyitwa Crystal Ventures Limited (CVL). Uyu munsi iki kigo gikuru cyibumbiyemo ibikorwa by’ibindi bigo FPR Inkotanyi ikoreramo ubucuruzi bunyuranye kugira ngo yigwizeho umutungo haba hagati mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Mu bigo bikomeye byibumbiye muri CVL twavugamo INYANGE Industries, NPD LIMITED, BOURBON COFFEE, ISCO SECURITY, RULIBA CLAYS, REAL CONTRACTORS, LA GRANITE INDUSTRIES, NEXUS n’ibindi.

Muri Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF). Ibi byagize ingaruka zikomeye kuri Crystal Ventures Ltd (CVL) n’amasosiyete ayishamikiyeho. Kubera ko CVL ari ikigo cy’ishoramari cya Rwandan Patriotic Front (RPF) iri ku butegetsi, na yo yisanze iri mu bihano bikomeye byafatiwe ibikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano n’igisirikare ndetse n’inzego za Leta, kubera ibyo zishinjwa byo kugira uruhare mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nyuma ya biriya bihano ku bigo bimwe by’ubucuruzi bya FPR Inkotanyi, ubu hategerejwe ibindi bihano bikomeye harimo ibishobora kunegekaza ubukungu bw’ ibigo tuvuze hejuru byibumbiye muri Crystal Ventures Ltd.

Amakuru atugeraho, avuga ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buri gukora ibishoboka byose mbere y’uko ibyo bihano bindi biba byasohotse ngo babe bikuyeho ayo masosiyete yo muri CVL. Ikigamijwe ni ukugira ngo bazavuge ko batagifite uruhare muri biriya bigo by’ubucuruzi. Ikigo cy’ Inyange Industries cyo cyabonye abashobora kukigura baturutse muri Kenya, bikaba bivugwa ko ibiganiro bigeze kure. Naho NPD LIMITED yo ikaba nayo irimo gupiganirwa n’ibigo bibiri byubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, Portugal's Mota-Engil na Greece's Consolidated Contractors Company (CCC).

Mu makuru duhabwa n’abari muri izo gahunda batubwiye ko abashaka kugura biriya bigo, bizezwa ko bazagumana amasoko no kwikubira amasoko byari bifite bikigenzurwa na CVL. Ibi bikorwa by’ubucuruzi bya FPR Inkotanyi biri mubijyanye n’ Ubwubatsi n’Ibikorwa Remezo, Ibiribwa n’Ibinyobwa, Ibikoresho by’Ubwubatsi, Serivisi z’Umutekano, Indege n’Ibikorwa byo Gutwara Ibintu (Logistics), Ubuhinzi n’Ubworozi (Agribusiness) n’ibindi.

Mu gihe hategerejwe ibihano bindi bikakaye, abasesenguzi twaganiriye batubwiye ko abantu bagomba kwitonda kubera ko abategetsi b’ingoma ya FPR Inkotanyi bashobora kuba barimo gushaka uburyo bakwereka Amerika n’abandi bagomba gufata ibihano ko ibi bigo bitakiri ibyayo kugira ngo batabishyira ku rutonde rw’ibigo bigomba guhanwa. Noneho bakagurisha imigabane mike ariko bakabigumana.  Umusesenguzi yakomeje avuga ko ibyo bitahira FPR Inkotanyi ko nubundi byazamenyekana.

Nta kuntu ibi bihano bitagira ingaruka zikomeye k’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi na Kagame Paul. Birazwi ko imbaraga z’amafaranga ari zo zatumye yigarurira ububasha bwose mu gihugu. Ikindi ni uko FPR Inkotanyi itunze amafaranga asumba aya Leta y’u Rwanda ibi bikaba byaratumye FPR Inkotanyi iyobora igihugu mu buryo bwo se ishaka nta nkomyi. Ibi kandi nibyo byatumye Kagame Paul n’umuryango we baba bari mu miryango ikize y’abakuru b’ibihugu batanu ba mbere muri Afurika. Hari raporo n'inyandiko zitandukanye zagiye zigerageza kugereranya umutungo w'umuryango wa Kagame, zimwe zivuga ko ushobora kuba ubarirwa muri za miliyari z'amadolari ya Amerika

Ikintu buri wese yakwibaza ni uburyo FPR Inkotanyi yagurisha amasosiyete yayo yose mu gihe ari yo yonyine ifite monopole ku isoko ryo mu gihugu. Nta muntu wundi ufite uburenganzira bwo gucuruzanya na yo ku isoko ku bikorwa by’ibigo byayo. Iki ni icyerekana ko na yo yicaye mu ntebe ishyushye ikaba irimo ishaka uburyo yahungisha imitungo yayo.

Ku rundi ruhande, bibaye impamo FPR Inkotanyi ikagabanya ubucuruzi yigwijeho binyuze muri ibi bigo by’ubucuruzi, bishobora gufungurira amarembo abanyarwanda mu bikorwa bimwe na bimwe ku buryo na bo bahumeka bakagira ibikorwa by’ubucuruzi bakora bisanzuye.

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba ko ingabo z'u Rwanda zihita ziva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rwo ruhakana rwivuye inyuma ibirego byo gushyigikira umutwe w'inyeshyamba, kandi rwanenze ibihano rwafatiwe na Amerika. Perezida Kagame Paul yavuze ko ibi byose bidashobora kumucecekesha, kandi mubihe bitandukanye yemeza ko azapfa arwana.

Abategetsi ba FPR Inkotanyi ku isonga Paul Kagame, ubu bageze mu bihe bitaboroheye mu gihe badashaka kumva icyo Amerika n’ibindi bihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye babasaba. Ibihano bishobora kongera gufatwa byitezwe ko bishobora kurushaho guhungabanya imbaraga z’ubukungu bwa FPR Inkotanyi n’abayobozi bayo ku buryo ibihe bari kwinjiramo bishobora kuba intangiriro yo gutakaza ubutegetsi.

Insanganyamatsiko

FPR-Inkotanyi Crystal Ventures Limited CVL Tri-Star Investments Inyange Industries NPD Limited ISCO Security Real Contractors RDF sanctions ibihano bya Amerika Paul Kagame ubukungu bw’u Rwanda ubucuruzi bwa FPR Mota-Engil Consolidated Contractors Company Bugesera Airport RDCongo AFC/M23 Rwanda politics Rwanda economy

Ibindi biva kuri Investigations