BADRAMA: Uko ubuzima bwa Kadogo bwamuhinduriye inzira kugeza aharanira uburenganzira bwa muntu
Mupende Ramadhan, uzwi nka BadRama, avuga ko ubuzima yanyuzemo akiri Kadogo bwamuhinduriye inzira, bukamutera guharanira ukuri, ubutabera, ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.
Mupende Ramadhan, uzwi cyane ku izina rya BadRama, ni umwe mu Banyarwanda bavuga ko biyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu no kwamagana akarenga n’ubwicanyi bikorwa n'ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Mu rugendo rwe, avuga ko ibyamubayeho akiri umwana muto ari byo byatumye afata icyemezo cyo kwinjira mu bikorwa byo guharanira kwimakaza uburenganzira bwa buri wese, ukuri n'ubutabera.
Nk'uko abihamya, BadRama yinjiye mu gisirikare akiri umwana w'imyaka umunani mu bo bitaga “Kadogo”. Avuga ko muri icyo gihe yiboneye ibikorwa bibi byakorwaga ku baturage n'ingabo za FPR-Inkotanyi, ibintu byamusigiye ihungabana ndetse bikamutera icyifuzo cyo kuzava mu gisirikare akazaharanira ko ukuri kujya ahagaragara no kurwanya akarengane yabonye.
Nyuma yo kuva mu gisirikare no kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, BadRama yashinze igitangazamakuru BADRAMA TV, kigizwe n'umuyoboro wa YouTube ndetse na website bitangaza amakuru buri munsi. Intego ye ni ukumenyesha abamukurikira amakuru adahabwa umwanya mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no gukangurira abaturage guharanira uburenganzira bwabo binyuze mu nzira y'amahoro.
Ibinyamakuru birimo: The New Times, Igihe.com, Kigali Today, Taifa News, hamwe n'itsinda rizwi nka Rwanda Online Brigade, ibi byashinzwe kandi bihabwa ingengo y’imari yabyo n’inzego z’iperereza mu rwego rwo gukora propaganda ya Leta ya Kigali no guhungeta abantu bayinenga. Twabaha nk’urugero, iyo imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu isohoye raporo runaka inenga u Rwanda, ibyo binyamakuru bihabwa amabwiriza yo kwibasira iyo miryango cyangwa uwagaragaje ibitekerezo ku kintu cyose cyavuzwe kitari mu murongo wa leta ya Kagame.
Ubu buryo bwo guhungeta no gusebya abantu butuma benshi batinya gutanga ibitekerezo byabo ku bibazo bireba igihugu, kubera gutinya ibitutsi, iterabwoba cyangwa ibindi bibazo bashobora guhura na byo. Ni muri urwo rwego BadRama ari umwe mu bamaze igihe bibasirwa n'ibinyamakuru na social media zikorera mu kwaha kwa Leta ya Kigali.
Nk'uko amakuru atugeraho avuye mu nzego z’iperereza, Perezida Paul Kagame ngo yategetse izo nzego gushaka uburyo bwo gucecekesha BadRama kubera ibikorwa bye byo kunenga ibikorwa bibi bikorwa n’ubu butegetsi. BadRama amaze igihe avugwaho ibintu by’ibinyoma bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, kwiba amafaranga, kujya muri Amerika akoresheje visa y'impimbano n'ibindi bivugwa ko bigamije kumuharabika no gutesha agaciro ibikorwa bye. Ubu buryo bwo gushaka gucecekesha abantu muri ubu buryo bwagaragaye ku bantu benshi bagiye bamagana ingoma irangwa n’akarengane n’ubwicanyi ya Paul Kagame.
BadRama avuga ko impamvu nyamukuru yatumye yibasirwa ari uko akunze kuvuga ku madosiye arebana n'abantu bavuga ko barenganijwe cyangwa bishwe, akavuga ko ayo makuru ayakura mu buhamya bw'abantu bavuga ko byababayeho, ababibonye cyangwa bafite amakuru ku byabaye. Avuga ko intego ye atari uguteza umutekano muke, ahubwo ari ugusaba ko habaho ukuri n'ubutabera kugira ngo amateka mabi igihugu cyanyuzemo atazasubira.
Mu butumwa atanga, BadRama akunze gushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kurwanya akarengane bakoresheje ukumenya ibyabaye mu gihugu uko byakozwe noneho bikabafasha gutegura ejo hazaza h’u Rwanda hakoreshwejwe kuvugisha ukuri aho gukoresha iterabwoba n’ urugomo. Avuga ko abaturage bagomba gutinyuka kuvuga ibyo babona bidahwitse no guharanira uburenganzira bwabo mu mahoro. Asobanura ko gutinya kuvuga ukuri bishobora gutuma amateka mabi yagiye aranga u Rwanda mu bihe byashize, yakongera akazagwirira igihugu.
Tumubaza uko abonamo uburyo bwiza bwo gukumira ibyabaye mu gihugu ngo bitazongera kuba yagize ati: "Guharanira uburenganzira bwa buri wese, kuvugisha ukuri ku byabaye mu Rwanda no kugira ubutabera ni cyo gisubizo cyatuma ibyabaye bitazasubira. Naho ubundi ndabona igihugu kizasubira mu icuraburindi."
Mu Rwanda hari amakuru menshi abaturage bavugira mu matamatama, ntashobora gushyirwa ahagaragara, umuntu wese ugerageje kuyatangaza cyangwa kuyamagana ashobora guhura n'ibibazo birimo no kwicwa. Kuri ubu ni ngombwa ko hakorwa gahunda z’ibiganiro nkuko BadRama yabitangiye kuko ubu abantu batangiye gutinyuka ndetse afite abantu azi mu gisirikare no mu nzego z'ubuyobozi batangiye kujya bamuha amakuru, ibi bimufasha kubona amakuru ahumura abanyarwanda.
BadRama ahamagarira Abanyarwanda kureka umuco wo kugenzurana no gutangirana amakuru, avuga ko uwo muco washyizwe imbere na Leta ya Paul Kagame watumye abaturage benshi bagwa mu bibazo bikomeye. Avuga ko buri Munyarwanda akwiriye kugira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye atikanga gufatwa nk'umwanzi cyangwa gukurikiranwa kubera ibitekerezo bye.
Ni ngombwa ko Abanyarwanda baharanira gushyira hamwe, bagaharanira kugira igihugu kirangwa n'ubwisanzure, ubutabera n'umutekano kuri bose. Mu gihe abanyarwanda bakomeje guhunga ni ngonmbwa ko harebwa uburyo hakoreshwa inzira zose kugira ngo tugire igihugu gitekanye kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho buri wese ashobora kuvuga icyo atekereza atikanga iterabwoba cyangwa guhohoterwa. Birumvikana ko guharanira ukuri no gusigasira uburenganzira bwa muntu ari imwe mu nzira zafasha u Rwanda kugira ejo hazaza heza kandi harangwa n'amahoro arambye.
Gutegura ibitekerezo…
Ibitekerezo by'abasomyi
Jya mu kiganiro