Trump Yohereje i Kigali Nicholas Checker: Azashobora Gukinira mu Kibuga Kinyerera cya Politiki y'u Rwanda?
Donald Trump yatoranyije Nicholas Checker, wahoze akora mu nzego z’ubutasi n’umutekano, ku mwanya wa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda. Inkuru irasesengura icyo iri hitamo rishobora gusobanura ku mubano wa Kigali na Washington no ku kibazo cya RDC.
Kuva aho Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zinjiriye mu kibazo cy'intambara iri hagati y'u Rwanda na DRC mu buryo bweruye, umubano uri hagati y'u Rwanda na USA wagiye ugira ibibazo, nubwo ibyinshi bitagiye bijya ku karubanda.
Donald Trump yatangiye gukoresha imvugo zitari zimenyerewe ku Rwanda, aho yavuze bwa mbere ko intambara iri muri RDC itari iy'Abanyekongo, ahubwo ko ari intambara iri hagati y'u Rwanda na DRC. Yavuze ko agomba kuyihagarika, kandi ko abishe miliyoni zigera kuri 6 muri iyi ntambara bagomba kubibazwa. Abategetsi b'u Rwanda bo ibyo ntibabikozwa, bavuga ko intambara iri hagati y'Abanyekongo.
Igihe hatangiye kuvugwa amasezerano ya Washington, hatanzwe amatariki atandukanye yagombaga gusinyirwaho, akagenda ahinduka akenshi biturutse ku ruhande rw'u Rwanda rwasaga naho rubyirengagiza, kugeza igihe yasinyiwe ku wa 4 Ukuboza 2024.
Nyuma yaho, u Rwanda rwatangiye kwijundika igihugu cyagize uruhare muri aya masezerano, ndetse rugashinja Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko zibogamiye kuri DRC. Ibyo ni ko bikimeze kuko hashize iminsi mike Perezida Paul Kagame avuze ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zateze u Rwanda umutego muri ariya masezerano kubera inyungu zazo. Ibi bikomeza kwerekana ko hagati y'ibihugu byombi hari ikintu kimeze nk'intambara y'ubutita muri dipolomasi.
Igikorwa cyakozwe na Perezida wa Amerika Donald Trump tariki ya 21 Nyakanga cyo gushyiraho uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, Bwana Nicholas Checker, cyagaragaye nk'ikidasanzwe, ariko na none ntabwo ari impanuka.
Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi Samuel Byansi abisesengura agira ati:
"Guhitamo Nicholas Checker nk'Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali si ibintu byabaye ku bw'impanuka. Washington yohereje nkana umukozi umaze igihe kinini mu rwego rw'ubutasi, aho mbere byari bihagije kohereza abadipolomate basanzwe."
Abamenyereye gusesengura ibya politiki, cyane cyane impuguke muri politiki y'akarere, bemeranya na Byansi kubera uko babona imyitwarire imaze igihe iranga abategetsi b'u Rwanda. Benshi bemeza ko bashaka kurugira nk'igihugu cy'igihangange kitavugirwamo, ku buryo ibindi bihugu ndetse n'ibyatumye ruzamuka batekereza ko bigomba kujya inyuma y'ibyifuzo bya Kigali uko byakabaye.
Uyu ambasaderi mushya woherejwe i Kigali afite impamyabumenyi ya Master's Degree mu bijyanye na Security Studies yakuye muri Georgetown University. Ikindi kandi, Checker ni inararibonye mu butasi bwo mu rwego rwo hejuru kuko yakoze muri kimwe mu bigo by'ubutasi bw'Amerika, Central Intelligence Agency (CIA), guhera mu 2014. Mu gihe cy'imyaka irenga icumi (2014–2025), yabaye inzobere nk'umusesenguzi wihariye ku makimbirane yo mu Karere k'Uburasirazuba bwo Hagati Bugari (Grand Moyen-Orient) no mu Ihembe rya Afurika.
Yanakoze mu Biro bishinzwe Imibanire n'Inteko Ishinga Amategeko (Bureau des Affaires du Congrès) muri CIA, aho yari ashinzwe guhuza ibikorwa n'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol).
Ikindi cy'umwihariko kizwi kuri uyu mugabo ugiye gukorana n'ubutegetsi bwa Paul Kagame ni uko yakoze akazi katoroshye ku kibazo cya Afghanistan, bimuhesha guhabwa ibihembo bibiri bidasanzwe bita Intelligence Commendation Medal (2021) na Director's Award for Analysis (2022).
Si ibyo azwiho gusa kuko muri 2023 yagizwe National Security Fellow ku Senateri w'Umurepubulikani Bill Hagerty. Naho mu mpera za 2025, yabaye Deputy Executive Secretary muri National Security Council (NSC), ashinzwe gusuzuma ku rwego rwo hejuru inyandiko z'ingenzi z'ubwirinzi n'umutekano.
Kubera umusaruro yagiye atanga aho yagiye akora, byatumye mu ntangiriro za 2026 agirwa Deputy Assistant Secretary ushinzwe Afurika y'Amajyepfo n'Inkunga mu Bubanyi n'Amahanga, mbere yo gufata, guhera ku wa 6 Mutarama, ubuyobozi nyabwo bwa Bureau of African Affairs nka Senior Bureau Official.
Uyu mugabo kuba yaratoranijwe kuza kwicarana n'ubu butegetsi bwa Kigali ni ibintu Leta y'Amerika yatekerejeho kubera ko igomba gucungira hafi ubutegetsi bwa Kigali bukomeje gusa naho buvunira ibiti mu matwi ku kibazo cya DRC, ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2024. Ikindi, kuba yaratoranijwe atari umudipolomate ahubwo yarakoze mu bijyanye n'umutekano bifite igisobanuro gikomeye.
Bimwe mu biranga ubudasa bw'Ambasaderi Nicholas Checker n'abandi badipolomate ni uko yatojwe gusobanukirwa ibikorwa byo kuyobya abantu (operations d'influence), imikino y'uburyarya (doubles jeux), inkuru zubakwa zidafite ishingiro cyangwa zikabya ukuri, ndetse n'uburyo bwo gukoresha uburiganya ku butaka. Ibi bisobanuye ko ya mikino no gushaka gukora ibikorwa bya intimidation igenda ikora mu buryo butandukanye, kuri Checker ashobora kuzababera igufa ryananiye umugugunnyi. Ntazemera gushukwa n'ubwenge Kigali imaze igihe kinini ikoresha neza imbere y'abadipolomate b'umwuga; bamwe bataramenya ayo mayeri, abandi bagatwarwa n'inyungu zabo bwite.
Umunyapolitiki umwe twaganiriye yambwiye ko Leta ya Kigali yagiye ikora ibikorwa byatumye yitega imitego itazasimbuka mu bihe biri imbere.
Ati: "Imitego nkubwira ni nk'uyu Checker." Yakomeje ambwira ko ibihugu byinshi birimo gutekereza nk'uko Amerika yafashe iki cyemezo.
Akenshi abategetsi ba Kigali bitwara nk'abafite ubwenge bwinshi, ariko bongere batekereze kabiri bamenye ko uyu ari umuhanga mu butasi umenyereye kugenzura amakuru aturuka ku bantu, amashusho ya satelite n'amakuru y'ibanze y'ubutasi. Azagenzura mu buryo butaziguye ingamba za Amerika ku mabuye y'agaciro y'ingenzi yo mu Karere k'Ibiyaga Bigari.
Kuri Paul Kagame, igihe byashobokaga gukinisha imyumvire y'abantu, gushyira mu majwi bidakwiye umuryango mpuzamahanga no gukwirakwiza inkuru zateguwe neza mu buryo bwo kwamamaza, kiri kugera ku iherezo.
Ahasigaye ni ukwibaza impamvu Perezida Donald Trump yahisemo umuntu nk'uyu muri iki gihe. Birumvikana ko kuva Paul Kagame yatangira kwerekana ko yiteguye guhangana na Amerika, aho yagiye abivuga abisubiramo, igihe gishobora kuba kigeze ngo bamwereke ko yagombaga kumva ibyo yabwirwaga gukora, none akaba agiye gucishwa bugufi kubera ukwishongora kwe.
Ariko na none, nk'uko byagiye bigendekera u Rwanda ubwo rwoherezaga ba ambasaderi bakabangwa, nk'uko byagendekeye Karamba, Munyuza n'abandi ubwo bangwaga guhagararira u Rwanda mu bihugu bari boherejwemo, hari igihe u Rwanda na rwo rwatera utwatsi uyu mutegetsi Nicholas Checker, rukamwanga ku butaka bw'u Rwanda.
Gutegura ibitekerezo…
Ibitekerezo by'abasomyi
Jya mu kiganiro