Breaking
Verified Other

NARI ESCORT W'AFANDE IBINGIRA IBYO YAKOREYE I NKANA SINZABYIBAGIRWA”

60 60 views

AFANDE IBINGIRA KOKO URIBAGIWE? Kantange ubuhamya bw’ibyabaye muri October –November 1990 yenda nimubusoma nkabwumva nzumva umutima wanjye uruhutse, hashize imyaka 36, Ngende ndemeberewe mumutima. Gusa ababagabo batuyoboye kurugamba, bafite imitima ikomeye kabisa. Ndi mu banarindaga AFANDE IBINGIRA, ninjye wamutwazaga ibyokurya n’amazi yo kunywa .

ICYATUMYE NTANGA UBU BUHAMYA: Afande IBINGIRA atangira kuvuga amateka yabereye i Nkana (Nkana Sector hahoze ari Komine Kiyombe, muri Byumba) . Nabyumvise muri iyi video : Inama ya Unity Club | Gen (Rtd) Fred Ibingira ( https://www.youtube.com/watch?v=SRf8-SPnBSc) "Ubwo numvaga avuga ko barashe kuri Afande PC (our President today ) , nahise nibuka icyo gihe. Byari ibihe bikomeye cyane. Kurasa kuri Afande PC byari ibintu byahinduraga ibintu byose bikaba bibi cyane . Ndibuka twari hagati ya 15– 18 October 1990, twiri tuhamaze igihe gito rwose turi kwiga neza uko tuzagera I Nyagatare center , Tunyuze muri Sector Gatunda , ahoze ari muri Komini ya Muvumba.

MANA YANJYE!!!! Nanubu iyo ndyamye Ndeba amaraso yatembaga kumusozi wa NKANA ---AFANDE IBINGIRA , ntabwo wagombaga kuvuga amateka ya NKANA Sector … Kuko uba ukora munkovu z’ababyeyi, n’abana babuze abagabo barenga 200, Twahiciye! Genocide yakorewe Abatutsi ntabwo yari yagatangiye kuko hari mumatariki 25– 28 Ukwakira 1990. Nari nujuje imyaka 17 y’avuko , Ndi kadogo w’afande IBIGINGIRA. Icyo gihe umwanzi aturasaho muri NKANA SECTOR-KOMINI KIYOMBE muri BYUMBA "Twahise dukora withdraw, dusubira muri Uganda. Twagarukanye umujinya mwinshi n'umuhate wo kongera urugamba.

Tumaze gusubira muri Uganda, abaturage benshi bibwiye ko amahoro abonetse. Baratahuka, basubira mu ngo zabo, bongera kubaho mubuzima busanzwe, cyane cyane muri Sector Nkana , ahoze ari muri Komini ya Kiyombe, hegereye cyane Uganda ."

Nijoro muri ayamatari 25– 28 Ukwakira 1990 simbanibuka neza umunsi . Abasirikare nanjye ndimo , Tuyobowe na AFANDE IBINGIRA ,tugenda bucece, tugota Sector Nkana yose. Mu gitondo kare, AFANDE IBINGIRA atumiza inama y'abagabo bose bahatuye. Bose bateranira ku kibuga cy'umupira cya Nkana, bategereje amabwiriza. Tubatera siyasa ko ari amahoro, ngo bahamagare abandi bagabo. Ariko mu mitima yacu twari tuzi ko icyo cyari igikorwa cyo kubacecekesha kugira ngo hatagira uwatoroka cyangwa ngo atange amakuru.

Abagabo bamaze guterana, abasirikare bari bamaze gufata imyanya yose y'ingenzi. Imihanda yose yari yafunzwe, nta muntu wari wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira. Byari ibihe bikomeye, ariko abaturage ntibari bazi icyari kigiye gukurikiraho.

1. IGIHE CY’AGAHINDA: Ndabyibuka kwisaha ya sacyenda z’umugoroba, abagabo bose bamaze kuza, AFANDE IBINGIRA, avuza ifirimbi rimwe…. Abasirikare bacu Batangira kubarohamo gurunedi… uwiruka bakamurasa. AFANDE IBINGIRA, Natwe bamurindaga twiri nkomuri 50 Miters gusa! Umuborogo wahabereye nanubu sinzawibagirwa!

Ubwo Abana n’abagore bahise bahunga. Bahungira muri za SECTOR GATUNDA muri KOMINI MUVUMBA. Abandi bakarara muminsozi. Gusa AFANDE IBINGIRA atangira kujya adukoresha inama zo kuvuga ngo batere abaturage, nitubica bazahunga , kuko ngo batangaga amakuru yaho Twabaga tugeze. Ndibuka abaturage benshi bari ahantu hitwa KUCYAPA muri SECTERU GATUNDA abandi bari I NYARUREMA naho ni muri SECTERI GATUNDA kukiriziya, INYARUREMA hari n’IVURIRO, ryabaga rirwariyemo INKOMERE Z’UMWANZI TWARASAGA .

2. IGIHE CY’AGAHINDA AGAIN ( Between 10-20 November 1990:Ubwo AFANDE IBINGIRA , apanga ibitero bibiri mwijoro rimwe, Mukuri ntabwo byari ibyo gutera ingabo z’umwanzi ahubwo byari ugutera abaturage tukabica ngo abasigaye bahunge .

• Igitero kimwe cyari kwica abaturage bari KUCYAPA muri GATUNDA: Ndibuka, Hari amazu abari yari kumarembo winjira ahitwa KUCYAPA muri GATUNDA SECTOR , ucyinjira aho hiciwe abaturage benshi cyane…. Twabicaga nabi kugirango abandi bagire ubwoba bahunge. Hari abo twacaga amabere…. Kucyapa hari umugabo wari ufite ingufu kabisa, wakomerekeje umusirikare wacu, amutera icumu mugatuza, Gusa duhangana nawe , tumutsinda haruguru y’urugo agiye kuducika. Munsi y’umuhanda ho ntabwo bagoranye.

• Igitero cya kabiri, cyari ugutera IVURIRO rya NYARURUREMA , muri GATUNDA SECTOR-KOMINE MUVUMBA . Ntabwo nagiyeyo, gusa umwe mubo tawarikumwe yambwiye ko uwari MUBITORO we se yahaguye ariko ngo inkomere z’abasirikare twarasaga , zo zamenye amakuru , ziracika. Umusirikare umwe wari uharwariye w’umwanzi yari afite imbunda , yihisha ahantu arasamo abasiriakre bacu bane barahagwa. Ariko abarwayi bose ngo barishwe.

Amateka ni menshi ariko numvise ikiganiro cya AFANDE IBINGIRA , numva ngomba kuvuga ibibintu , Kugirango nduhuke, imyaka 36 mbimaranye nimyinshi pe!. Imana izambarire , ntabwo ninjiye igisirkare ngo ngirire abaturage nabi, ahubwo twari dufite gahunda yokuhora igihugu.

Rwose ndagirango mbabwire nageze iwacu aho nkomoka nsanga, imiryango yacu yose Genocide yarayirimbuye… Agahinda karanyica ariko nanone nakwibuka ibyo natwe twakoze nkumva naniwe kubitandukanya! Gusa nanone nubwo natwe twishe Ariko interahamwe zose zaturushije ubungome ariko kandi nasubiza amaso inyuma , nkasanga wagirango nitwe twakojeje agati muntozi!


Ntimuzasome amazina yanjye banyica!

This public testimony has been reviewed by BADRAMA TV's editorial team.

Share your story safely

Submit testimony securely

More in Other