Donate Help build BADRAMA TV Campaign goal: $1,000,000
Breaking
Reviewed Other

Twatoranyaga Abajya muri Mission Tubitegetswe: Uwari mu Mu bahitamo abajya mission Avuga Ivangura bakoraga

8 8 views

AMABWIRIZA TWAHABWAGA NGO TWOHEREZE ABASIRIKARE MU MISSION

Nari umwe mu bahabwaga amabwiriza n'abayobozi bakuru yo gutoranya abazajya muri mission. Sinabazwaga icyo mbitekerezaho; nakoraga ibyo nategekwaga. Iyo urutonde rwageraga ku meza yanjye, nakurikizaga amabwiriza mpawe na Chief J1. Ubwo nasoza nkabimuha kugira ngo rwemezwe. Icyo gihe nizeraga ko ari amahirwe akomeye ku bari bagiye koherezwa.

Sinkunda amoko kuko ntacyo yagejeje ku Banyarwanda, Ariko hano ndaba clear mvuga uko twakoraga Selection :

1. Nasabwaga kudasimbuka list bampaye(Yaba irimo abasirikare bazwi bakomoka mumiryango yabenewe wacu , y’abatutsi)

2. Hejuru urutonde iyo rwabaga rutuzuye hari ubwo twabwiraga aboyobora b’ingabo muri hirya nohino mugihugu , nabo urumva ko babaga bahawe amabwiriza.

3. Kugirango Twereke abandi ko nabo bagiye mu mission , tugashiramo like 10 People , Tubona ko isura zabo ari Ubwoko bw’Abahutu– Twakundaga gukore ijambo ngo urebe isura isobanutse , nabo bibonemo, kandi kenshi bo twabatoranyaga kumugaragaro. Abatwa bo ubanza ntabo tugira mungabo – ntabwo twajyaga tubivugaho.

(Ntabwo mvuga Afande wanyoboraga kuko banyibuka nubwo ntakiri mu service nabizira, gusa position we yari Chief J1)

1. Mission yafatwaga nk'igihembo.

Abatoranywaga boherezwaga muri mission mu bihugu nka Centra Africa, Mozambique na Sudan. Twabwirwaga ko ari uburyo bwo kububaka no kubaha amahirwe yo gutera imbere. Ariko uko imyaka yicuma, natangiye kubona ko ibintu bitari uko twabibwirwaga. Hari ibikorwa byarangiraga benshi batagarutse, abandi bagaruka bafite ibikomere by'umubiri n'iby'umutima. Hari n'igihe inyungu n'ibihembo byavugwaga ko byagenewe abari mu bikorwa byagabanywaga n'abari hejuru, mu gihe imiryango y'abatakaje ubuzima yabaga isigaye mu gahinda no mu buzima bugoye. Bajya kunsezerera nabwiye Chief J1, namufataga as a friend—Nti “Ese ko twohereza cyane abasirikare b’abatutsi bagashiira Bizagenda bite koko ?” Nti mwaretse tujya Twohereza randomly …. Iki kibazo – Nicyo cyatumye – Banyirukana banshira kugatebe, Ngo navugiye abahutu.

2. Abasigaye inyuma babayeho ubuzima butandukanye ndavuga abasirikare b’abahutu.

Mu gihe bamwe boherezwaga mu mission, Abahutu bo ntibabonaga ayo mahirwe. Basigaraga bakora bisanzwe , duke babona bakadushora mubuhinzi, ubworozi, n'indi mirimo isuzugurwaga nabana bacu. Ariko iyo mirimo ni yo ibafasha kubaho. Buhoro buhoro bubakaga ingo zabo, bakarera abasirikare babo, bagatera imbere kandi bakabaho mu mutekano ugereranyije naboherezwa muri mission , bakagwayo.

3. Naje kubona impinduka nkiri muri uwo murimo.

Uko imyaka yagendaga ishira, nabonaga umubare w’abasirikare b’abatutsi ugenda ugabanuka bitewe n'ababuriraga ubuzima cyangwa bagakomerekera muri mission,. Mu gihe abasirikare b’abahutu bo bakomezaga kubaho no kwaguka, abasirikare b’abatutsi bo bagendaga bagabanyuka buhoro buhoro, Nubwo twagendaga twongeramo abandi bitewe nuko twabonaga bashira, Nyuma y'imyaka icumi, impinduka zigaragara ku buryo buri wese azazibona. Mukuri niba koko abo twatoranyaga twaraboherezaga gutera imbere, cyangwa Uyu musaza Ashaka kurimbura abatutsi bagashira Kwisi.

4. Impamvu mvuze ibi:

Izintambara abana bacu bahoramo, zitirirwa ubwoko bw’abatutsi--- Zigiye kuturimbura! Ngendeye kubyo nabonye mukazi nakoraga, Ngendeye kubihugu by’abaturanyi , Ngendeye kubyo mbona imbere mu gihugu cyacyu cy’Urwanda , abatutsi turashize kabisa.

Abana b’abatutsi ntawe wabona akora ubuyedi—Ntawe wabona yagiye guhinga- Sicyo mbifuriza ahubwo nibwo buzima bw’igihugu dutuyemo- Bose utari mugirikare, arimugi police Udafite akazi , usanga yifatiye mumifuka, dore ko twambara tukaberwa ye!

Abandi bana b’abahutu usanga bakora yamiromo twita ko igayitse , Ubuyedi, …. Baba bikorera uturimo duciriritse bakatuzamukiraho Uzitegereze nibo bafite twa tuduka bita kwa KAZUNGU , nibo bafite imitaka ya za MoMo.. abandi barigushirira kurugamba.

Kubwanjye mbona, Mumyaka mike tuzibona nta Mututsi watuma nokurahura! Ingaruka zokuyoborwa n’umuntu utarize??? Baransezereye, ariko ndagirango mbivuge, twaravunikaga, kubera kuyobora n’abantu bameze nka robot! Reba Afande ibingira na Afande PK baguha amabwiriza!

Mukomere tubumvira muburiri.

This public testimony has been reviewed by BADRAMA TV's editorial team.

Share your story safely

Submit testimony securely

site.public_testimony.more_in_category