Public testimony
Nacitse ku Icumu: Twari Abana Baduhaga Imirambo, None Maze igihe nibaza ibi bibazo ( i Rukomo-Muvumba)
NACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI: HARI IKIBAZO KIMAZE IMYAKA KINTEYE KWIBAZA
Nacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Hari byinshi nanyuzemo nkiri umwana, ariko hari n'ibibazo bimaze imyaka myinshi nkiri nibaza kugeza n'uyu munsi.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi , kuva mu 1990, twabaga i Muvumba, ahahoze ari muri Komini Muvumba, Segiteri Gashenyi (ubu ni mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rukomo). Icyo gice cyari kiri mu cyiswe zone tampon, hafi y'aho ingabo za FPR-Inkotanyi n'ingabo za Leta bahanganiraga. Hari n'abavandimwe bacu bari barasigaye inyuma y'aho Inkotanyi zari zigenzura.
Mu bumenyi bwanjye, nta muntu wo mu muryango wacu wishwe muri ako gace n'Interahamwe mu 1994.
Jenoside itangiye muri Mata 1994, jye n'ababyeyi banjye twari twarahungiye muri Komini Murambi, ubu ni mu Karere ka Gatsibo. I Murambi twari dufite abavandimwe benshi, umuryango wanjye ntabwo wagiye munkambi ya Rwakirenga, ahubwo twagiye mumiryango mumurenge wa Rwinkwavu, muri komini Murambi ni yo mpamvu twari twarahahungiye aho kujya mu nkambi ya Rwakirenge cyangwa ahandi.
Ariko twageze aho dutandukana n'umuryango. Jye icyo gihe nari nagiye gusura abandi bantu murundi rugo. Nyuma ni bwo namenye inkuru ibabaje ko benshi mu bagize umuryango wanjye bari bishwe n'Interahamwe.
Sinshaka kuvuga inkuru yose y'ubuzima bwanjye muri Jenoside, kuko irimo ububabare bwinshi. Icyo nshaka gusangiza abantu ni ikibazo kimaze imyaka irenga makumyabiri kinteye kwibaza.
1.IMPAMVU YAMBERE MBANDIKIYE: Mu 2002, natangiye amashuri yisumbuye. Nk'abandi banyeshuri benshi bari bariciwe imiryango muri Jenoside, twafashwaga na FARG. Mu biruhuko twajyaga mu ngando zigamije kubaka ubumwe no kwigisha amateka ya Jenoside.
Muri izo ngando habagamo ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Hari igihe bazanaga imibiri y'abazize Jenoside ikuwe aho yari yaratahuwe, bakatubwira ko ari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Natwe twajyaga dufasha gusukura no gutegura imibiri y'abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Icyo gihe twabikoraga twumva ko turi gutanga umusanzu mu guha icyubahiro abazize Jenoside, kandi ntitwigeze tubishyiraho ikibazo.
Ariko ubu, ni bwo nsobanukiwe ko ibyo twakoraga nk'abana bato byari bibabaje cyane kandi byadusigiye ihungabana. Twari tukiri bato (minors), ariko tugasabwa gukora imirimo itari ikwiye imyaka yacu.Twasubiraga kwi shuri twarabaye ibyihebe… Niyompmavu abana benshi twatsindwaga kwishuri.
Umwana wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye yashoboraga guhabwa umurambo, rimwe na rimwe ugasanga ari igice cy'umubiri gusa, nk'umutwe w'umuntu udafite umubiri. Ababibonye bazi neza uko biba biteye ubwoba; biragoye kubisobanura mu magambo.
2.IMPAMVU KABIRI MBANDIKIYE:
Nyuma yo kumva ikiganiro giherutse kuri kivuga ku bwicanyi bwabereye kwishuri rya SOPMEN I RUKOMO MURI NYAGATARE AHAHOZE ARI MURI KOMINE YA MUVUMBA, bavuga ko ari FPR Inkotanyi zahiciye impunzi n'ahandi mu Burasirazuba bw'u Rwanda, aho havugwaga ko hari n'abishwe mu gihe cy'intambara ya 1990–1994 batari abazize Jenoside. Nahise nibuka ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yahabereye, kuko hari muzi Zone Tampon- ndetse kiriya gicye kinini cyari cyarafashwe n’inkotanyi .
IBIBIBAZO NIBAZA NINDE UZABISUBIZA:
Imibiri twasukuraga n’iyabande? Yavuye? Ko imiryango yacu yari yarahungiye muri Komini Murambi , ari naho baguye? Ubwo se yaba ari imibiri yizo mpunzi zahiciwe? Koko , byahoboka?
Mbandikiye maze kubaza bagenzi banjye , nibuka kugira ngo numve niba, nabo imirynago yabo itaraguye I RUKOMO-MUVUMBA , izize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntanubwi nabwiye impamvu namubajije, Just nashakaga kugura ngo mbone ukuri.
Abansubije babwiye ko abantu babo baguye ahandi apana Muri Rukomo-Muvumba!
Munshakire ibisubizo rwose: Ese birashoboka ko mu mibiri twabaga twoza no gutegura mu ngando, harimo n'iy'abishwe muri ibyo bindi bihe by'intambara? Cyangwa se imibiri yose twabwirwaga ko ari iy'abazize Jenoside yari yaramaze kugenzurwa neza no kumenyekana amateka yayo?
Iki si ikibazo cyo guhakana Jenoside cyangwa kuyobya amateka yayo. Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukuri yarabaye uzayikana azabiryozwe! Ariko nanone, nk'umuntu wabaye muri ibyo bihe kandi wagize uruhare mu gushingura imibiri twabwirwaga ko ari iy'abazize Jenoside, ndifuza kumenya ukuri ku byo twakoraga.
Mu Rwanda habaye amateka akomeye hagati ya 1990 na 1994: habaye intambara, habaho Jenoside yakorewe Abatutsi, habaho n'ubundi bwicanyi bwagiye buvugwa n'abashakashatsi, imiryango mpuzamahanga n'ubuhamya bw'ababibonye. Ni yo mpamvu nibaza niba igihe habaga habonetse imibiri nyuma y'intambara, hari uburyo bwizewe bwo kuyitandukanya no kumenya neza inkomoko yayo mbere yo kuyishyingura.
Nifuza ko abashinzwe amateka n'abashakashatsi bakomeza gusobanurira abarokotse n'abanyarwanda muri rusange uko ibyo byakorwaga, kugira ngo ibibazo nk'ibi bibonerwe ibisubizo bishingiye ku bimenyetso n'ukuri kw'amateka.
Nizera ko ukuri, aho gushingiye hose, ari ko gufasha igihugu gukira no kubaka ejo hazaza.
This public testimony has been reviewed by BADRAMA TV's editorial team.
Share your story safely
Submit testimony securely
Loading comments…
Reader comments
Join the conversation